skol

Intore Masamba yageneye impano ikomeye Lt Gen Muhoozi ku isabukuru ye

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 24 April 2022

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byabanjirijwe no guha ubwisanzure urubyiruko n’abakunzi b’uyu musirikare bahabwa ibyo kurya no kunywa ubwo bivugwa ko kwinjira byari ubuntu ku bantu bose bifuzaga kwishimira ibi birori.


Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu 23 Mata 2022 aho byaberaga ahitwa Lugogo Cricket Oval, Kampala biteganyijwe ko birakomeza kuri iki cyumeru muri State House.

Muhoozi Kainerugaba yavutse tariki ya 24 Mata 1974 avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Bebe Cool na Jose Chameleone uza gusoza iki gitaramo cy’imbaturamugabo, bahawe ibifurumba by’amashilingi kugira ngo baririmbire abitabira igitaramo kibanziriza isabukuru y’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byaturutse mu Rwana barimo Alex Muyoboke, Umunyamakuru Bianca n’umunyabigwi Intore Masamba waririmbye muri ibi birori ndetse akanagenera Lt Gen Muhoozi impano y’umupira.

Intore Masamba abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye Lt Gen Muhoozi wamutumiye ndetse avuga ko yishimiye kuba muri ibi birori.

Mu butumwa bwe yagize ati" Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu @Lugogo ndetse mukaba mwongeye no kuntumira n’ejo muri State House.Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha kumahoro arambye kuko cyo dupfana kiruta icyo dupfa".

Masamba yavuze ibi birori byaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe avuga ko yaririmbye indirimbo ’Inkotanyi cyane’ nkuko yari yabisabwe na Lt Gen Muhoozi ubwo yamutumiraga, uyu muhanzi kandi yavuze ko ubwo yasozaga kuririmba yamugeneye impano y’umupira yanditseho’Inkotanyi Cyane’.

Lt Gen Muhoozi yavuze ko kuva yagabirwa inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame yahise aba Inkotanyi.

Polisi ya Uganda yatangaje imihanda igomba gufunga kugira ngo umutekano ube ntamakemwa.

Ibi byabaye Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma ya Siporo yabanje, Lt Gen Muhoozi aherekejwe n’abajenerali batanu yashimiye urubyiruko rwaje kwifatanya nawe.

Uru rubyiruko rwari rwitwaje amadarapo y’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’ibindi bihugu bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi yahawe igihembo cyo guharanira amahoro n’ubwiyunge no kuba ari inshuti y’urubyiruko.

Yagize ati “Mwakoze mwese abaje hano muri iki gitondo, biba bigoye kubyuka mu gitondo cyo kuwa gatandatu, ndashima abaje hano Kololo, isabukuru ya MK48 ni umuriro muri Uganda hose, nyuma y’iyi Marathon duhurire Lugogo.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni kubw’igihugu cya Uganda ntabwo ari kubwa Muhoozi, iki ni igisobanuro cy’ubumwe bwa UPDF.”

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iby’ingenzi wakwibaza mbere yo gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa uwo...

Hakunze kubaho guhubuka mu gutandukana kw’abakundana cyangwa abashakanye...
16 May 2022 0

Muyoboke Alex yashimagije Tom Close avuga ko yamubereye ikiraro mu...

Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda...
16 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu Rwanda

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ukomoka mu gihugu cya Australia...
16 May 2022 0

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we...

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, yongeye kugaragara...
16 May 2022 0

Kecapu mu burakari yasubije abanyamakuru bamwanditseho ibinyoma nyuma yo...

Mukayizere Jalia wamenyekanye nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya...
15 May 2022 0

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0