skol
fortebet

Irene wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 arasaba ubufasha

Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Irene Ng’endo ukomoka muri Kenya wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 arasaba inshuti abavandimwe ndetse n’ababishinzwe kumufasha kwishyuza ibihembo amaze imyaka ibiri yegukanye muri iri rushanwa ariko akaba atarabnihabwa.

Sponsored Ad

Mu itangazo yageneye abanyamakuru kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, yanditse avuga ko arambiwe guhora asiragizwa n’abategura iri rushanwa ry’ubwiza ribera muri Nigeria rikitabirwa n’abokowa baturutse mu bihugu 38 bya Afurika.

Yagize ati “Uru rwandiko rwandikanye agahinda no kwicuza cyane, sinshobora kongera guha icyizere cyanjye umuryango wa Miss Africa Calabar kubera ibyo maze kubabonaho.”

Irene Ng’endo Mukii yakomeje agira ati “Nakagombye kuba narabonye ibihembo cyangwa indishyi zuzuye ku bihembo natsindiye nk’uko amasezerano twari twemeranyije abigena.”

“Mu masezerano twari twagiranye harimo n’amafaranga y’ikinyabiziga Ford SUV no gutegura inama n’umuterankunga w’iri rushanwa kugira ngo barangize iki gikorwa ndetse n’ibihumbi 3.000$ nagombaga guhabwa ku munsi w’ibirori.”

Umuyobozi wa Miss Africa mu 2020, Thomas Ikempe, yasabye uyu mukobwa kwihangana kubera ingaruka z’icyorezo cya covid-19.

Kuva mu Ukuboza 2020, Miss Irene Ng’endo yabonye igice cy’indishyi yari yasezeranyijwe nabwo itangwa mu byiciro.

Irene Ng’endo yakomeje agira ati “Ku bwishyu baheruka kumpa muri Mutarama 2022 ubu bansigayemo 8.000$. Hejuru y’ibyo, yo kuba ari njye wikurikiraniye ibyo byose, muri Kamena Thomas Ikempe yansabye ko ntegereza kugeza mu Ukwakira 2022 ansezeranya ko byose bigiye gukemuka.”

Kugeza ubu amafaranga avuga ko bamusigayemo angana na 8.000 $ ndetse na 3.000 $ yari guhabwa ku munsi wo kwizihiza ibirori byabaye mu mpera z’ukuboza 2019 ahabwa ikamba ndetse n’urugendo rujya muri Malaysia.

Ng’endo avuga ko yakoze ibyo yasabwaga mu bihe byari bigoye bya Covid19 ariko abategura irushanwa bo bakaba bataramuha ibyo bamwemereye.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane muri uyu mwaka aho ritaganyijwe tariki 27 Ukuboza 2022.Risanzwe ryitabirwa n’abanyarwandakazi kuva ryatangira; kuri ubu u Rwanda ruzahagararirwa na Anaise Mugabekazi Ngoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa