Isango na Muzika Awards:Umubyeyi wa Buravan yavuze amagambo akomeye
Yanditswe: Monday 19, Dec 2022
Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, umuhanzi @yvan_buravan uherutse kwitaba Imana yashimiwe umusanzu we ndetse n’uruhare yagize mu Iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Umubyeyi wa Yvan Buravan,wakiriye iryo shimwe yavuze ko uyu munsi udasanzwe.
Ati “Ni ibyishimo gusa. Bambwira ngo nzaze hano muri ibi birori, byarantunguye, sinabitekerezaga. Amagambo meza bambwiye hano arashimishije nk’uhagarariye umuryango. Sinari nzi ko yari afitanye ubumwe na Gatare bigeze aha. Birantunguye kandi biranshimishije. Ibihembo mwampaye ndabibashimiye.
Ababyeyi turarera ariko ntumenya ingaruka z’ibikorwa by’umwana muri sosiyete. Yikoreraga ibintu bye, kenshi ntiyasakuzaga. Abantu benshi baramushimira natwe bikadutera ishema. Mwakoze kumuzirikana nubwo atakiriho ariko biragaragaza ko yadusigiye inshuti.
Mu bakomeye n’abaciriritse yari umwana w’igitangaza, ibi byose byerekana ko ari umwana udutera ishema. Ibi bihembo rero nk’umuryango tubituye abamukundaga. Bumve ko na bo babigizemo uruhare.’’
Twashinze Fondation kugira ngo iteka duhore tumuzirikana. Twarabikoze ku mugaragaro ariko abatarabimenye namwe mwabimenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *