Anita Pendo amaze iminsi itarenze icumi atangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umukunzi we Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.
Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.
Anita Pendo witegura kwibaruka yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza nk’umubyeyi ukuriwe ayiherekeza amagambo yo (…)
Anita Pendo amaze iminsi itarenze icumi atangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umukunzi we Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.
Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.
Anita Pendo witegura kwibaruka yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza nk’umubyeyi ukuriwe ayiherekeza amagambo yo gushimira Imana yatumye asama. Yavuze ko we n’umwana atwite banyuze muri byinshi ariko ashima Imana ko yamuhaye imbaraga akabicamo yemye.
Yagize ati “Ndagushimye Mana kuba warandinze n’umwana mfite mu nda kuko twarahatanye, twanyuze muri byinshi. Komeza uturinde Data Nyagasani.”
Anita Pendo ukunze kwiha izina ‘Umukobwa wirwanyeho’ yavuze ko kuba atwite ndetse akaba yitegura kubyara ngo azi neza ko hari abashobora kubyakira nabi kuko ‘agiye kwibaruka atarashinga urugo’.
Yagize ati “Ndabizi hari abari bubabare kuko hari ibibanziriza umwana, munyihanganire buriya Imana izi impamvu yabyo. Uretse ko nta nta gihe ntarengwa kibaho n’iyo byazaba kera nta kibazo. Munsabire ku Mana urugendo nzarusoze neza kuko ntirworoshye. Namaze kwitegura mubitekerezo.”
Anita Pendo na Ndanda [ubu ukinira ikipe ya AS Kigali] bamaranye igihe kigera ku mezi atanu bakundana kuko ibyabo byamenyakanye mu itangazamakuru mu Ukuboza 2016 ndetse icyo gihe ni bwo bemeje ko bari mu rukundo rufite intego.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *