skol

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026

featured-image

IShowSpeed yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2026 avuye muri Zambia, asohoka ku kibuga cy’indege anyujijwe ahasanzwe haca abanyacyubahiro, ahita akomereza mu Karere ka Musanze.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko IShowSpeed yageze i Kigali Saa yine z’ijoro zirengaho iminota hafi 40, imodoka zijya kumufata mu kibuga cy’indege imbere. Bivugwa ko yageze mu Rwanda atari mu ndege rusange.

Yahise yerekeza mu Karere ka Musanze aho yaraye mbere y’uko azindukira muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama 2026.

Byitezwe ko kuri gahunda ze agomba kuva i Musanze yerekeza i Kigali aho agomba kubanza gutembera mu mujyi gato harimo n’urugendo agomba gukora kuri moto hanyuma akabona kwinjira muri Stade Amahoro aho ari burebere umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ubwo yemezaga amakuru y’uko uyu musore agomba kwitabira uyu mukino, yagize ati “IShowSpeed azadususurutsa, cyane cyane ko nubwo akunda umupira w’amaguru ariko harimo no guha agaciro umupira w’amaguru w’abakobwa. Ni igikorwa cyiza twashimira ababitegura barimo RDB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere] na Minisiteri ya Siporo.”

“Mu karuhuko k’igice cya mbere afite ibyo azakora ndabibahishiye, abazaza kuri Stade Amahoro ejo bazabibona.”

Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho atambutsa amashusho imbonankubone ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

IShowSpeed amaze iminsi muri Afurika aho ari kuzenguruka mu bihugu bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa