Umunyamerika Darren Watkins Jr wamamaye ku rubuga rwa YouTube nka IShowSpeed, ari mu bamenyekanye cyane ku Isi mu gukora imikino inyuranye kuri internet, yahawe Pasiporo ya Ghana nyuma yo gusura iki gihugu mu rugendo rwe rurerure yazengurutsemo Afurika.
Ghana yabaye igihugu cya kabiri cya nyuma mu rugendo rwa IShowSpeed rwo gusura ibihugu 20 bya Afurika, rwamaze iminsi 28, rukaba rwarasojwe ku wa Kabiri. Uru rugendo rwiswe “Speed Does Africa” rwanyujijwe imbonankubone (live streaming) rukurikiranwa n’abantu benshi hirya no hino ku Isi.
Nyuma y’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yatangaje ko ibiro ayoboye byemeje ko IShowSpeed ahabwa pasiporo ya Ghana, amwita “uhagarariye igihugu mu buryo bukwiye”.
Ablakwa yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kwemezwa kw’imibanire idashidikanywaho IShowSpeed afitanye na Ghana. Mu gihe yari ari muri iki gihugu, IShowSpeed yabwiye abamukurikira ko nyina akomoka muri Ghana, bikaba byafashwe nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zishingirwaho.
Minisitiri Ablakwa yakomeje asaba uyu munyabigwi gukomeza guteza imbere izina rya Ghana n’umugabane wa Afurika muri rusange, yongeraho ko Ghana imwishimiye kandi imwemera.
Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abaturage benshi ba Ghana, ariko hari n’abandi bagaragaje impungenge, bavuga ko guha pasiporo abanyamahanga b’ibyamamare bishobora gutesha agaciro pasiporo ya Ghana.
Mu myaka ishize, Ghana yakomeje gushyira imbaraga mu guhuza igihugu n’abanyafurika batuye mu mahanga. Mu 2024, yahaye ubwenegihugu bwa Ghana abantu barenga 500 bakomoka mu muryango mugari w’Abanyafurika baba mu mahanga, benshi muri bo bakaba Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, barimo n’umuhanzi w’icyamamare Stevie Wonder.
Mu rugendo rwe muri Ghana, IShowSpeed yavuze ko yumvaga ameze nk’ugarutse mu rugo, anasura ahantu ndangamateka hatandukanye. Yasuye intara y’Iburasirazuba aho yitabiriye umuhango gakondo wo guhabwa izina, yambaye umwenda gakondo wa kente, ahabwa izina Barima Kofi Akuffo.
Mu rugendo rwe rw’iminsi 28 muri Afurika, IShowSpeed yasuye ibihugu bitandukanye birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, u Rwanda, Maroc na Côte d’Ivoire. Yakoze ibikorwa byashimishije abantu benshi birimo kwiruka n’inyamanswa (cheetah) no kubyina n’abagize ubwoko bw’Abamasai.
Uyu musore w’imyaka 21 yizihije isabukuru ye y’imyaka 21 ari i Lagos muri Nigeria, aho yakase umutsima w’isabukuru hamwe n’abamukurikira.
Ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise “umuhanzi w’ibirimo kuri internet ufite ijambo rikomeye kurusha abandi mu 2025”, mu gihe Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa muri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.
Urugendo rwa IShowSpeed muri Afurika rwashimwe na benshi kuko rwagize uruhare mu gukuraho imyumvire mibi abantu bamwe bagiraga ku mugabane wa Afurika, runerekana umuco n’imibereho itandukanye y’ibihugu byawo ku Isi yose
Umunyamerika w’icyamamare kuri YouTube, IShowSpeed, w’imyaka 21 agiye guhabwa pasiporo ya Ghana nyuma yo gusura iki gihugu, ari naho Nyina akomoka
Ibi bisobanuye ko IShowSpeed yemerewe n’amategeko kuba umwenegihugu wa Ghana, kandi afite uburenganzira bumwe n’abanyagihugu b’aho
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *