Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. wamamaye nka IShowSpeed, uri mu Rwanda, yageze muri Stade Amahoro, asusurutsa abafana mu mwanya muto yahamaze.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo uyu musore w’icyamamare yageze muri stade, yari iri kuberamo umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
We n’abari bamuherekeje binjiye muri stade bari kuri moto, ageze hagati ayivaho atangira kugaragaza ibinezaneza byo kugera muri Stade Amahoro yise “iya mbere muri Afurika”.
Benshi batangiye kumwigana uko asanzwe avuga ku mbuga nkoranyambaga ze, na we ntiyabatenguha ahabwa indangururamajwi, asubiramo uburyo Cristiano Ronaldo yihebeye yishimira igitego, agira ati “Siuuu” [ijambo ry’Ikinya-Portugal rivuga ‘yego’].
Ibi yabifatanyije no kubyina imbyino za Gakondo y’u Rwanda, kuvuza ingoma no kwifotozanya n’abakunzi be bari bamushagaye ari benshi biganjemo abashakaga kumwifotorezaho n’abamuhaye impano zirimo imikufi n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko muri uru rugendo yakoreye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, yabwiye abamukurikira ko u Rwanda ari igihugu kiri mu byiza yasuye kandi kibereye ubukerarugendo.
Ubwo yari ari kugaragaza ibihe bye ari muri Stade Amahoro, yari akurikiwe n’abarenga miliyoni 47 mu buryo bw’ako kanya.







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *