skol

VIDEO+AMAFOTO: Uburanga n’Ikimero bya Alliance watumye Hon. Bamporiki yemera kuba ’IDEBE’ rye.

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA CLEMENT 10 January 2022

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco bwana Hon. Edouard Bamporiki yemerera kubera Idebe Isimbi Alliance umukinnyikazi wa Film mu Rwanda


VIDEO YA BAMPORIKI YEMERA KUBA IDEBE RYA ISIMBI ALLIANCE

Ibi byabaye nyuma yuko Isimbi Alliance usanzwe umenyerewe muri Cinema nyarwanda unaherutse gusohora Igice cya Film ye Yise Alliah the Movie, aho yagabiye inka Hon. Bamporiki mu kumushimira nawe agira ati"Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe"


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco N’Urubyiruko Hon. Edouard Bamporiki

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko iyi nka yatangiwe mu birori by’ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye barimo n’abasanzwe baba mu myidagaduro

Aganira niki kinyamakuru Isimbi yagize ati"“Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Akomeza avuga ko "Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk’uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko"

MUMAFOTO Y’INDOBANURE REBA UBURANGA BWA ALLIAH COOL WAGABIYE INKA BAMPORIKI

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool

Alliah azwi cyane muri cinema






Author : NIYIGABA CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rubyogo

    Harya sinumva ngo Bamporiki ashizwe umuco!! Nanigishe uyu mukobwa umuco wo kwambara kinyarwandakazi , ariko ubwo yemeye kuba idebe wasanga atakaje inshingano

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Biravugwa ko umuhanzi Social Mula n’umugore we batandukanye

Hari amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula n’umugore we bamaranye imyaka...
28 January 2022 0

Imyaka 3 yikurikiranya ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwa n’abana...

Miss Rwanda 2022 irakomanga, Ku ikubitiro abo mu ntara y’Amajyaruguru nibo...
28 January 2022 0

Umuhanzi Christopher yaruciye ararumira abajijwe ku rukundo rwe...

Kuva tariki ya 09 Nzeri 2021, havugwaga inkuru z’urukundo rw’umuhanzi...
28 January 2022 0

Anne Kansiime yapfushije Papa we

Umunyarwenya umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika, Anne...
28 January 2022 0

Ibyo wamenya kuri Ep Nshya y’itsinda Charly&Nina ryamaze kugaruka mu...

Itsinda rya Charly&Nina ryashyize akadomo ku ndirimbo eshanu zigize...
28 January 2022 0

Imodoka ya Miss Umunyana Shanitah yahawe muri Miss East Africa yashyizwe ku...

Imodoka yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East...
27 January 2022 0