Isimbi Model yahawe n’umugabo we imodoka y’arenga miliyoni 80 Frw
Yanditswe: Thursday 02, Oct 2025
Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model mu ruganda rw’abamurika imideli, yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar, n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar ku mbuga zitandukanye, bigaragara ko igura nibura ibihumbi 62$[arenga miliyoni 89 Rwf].
Isimbi mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye bidasanzwe iyi modoka yahawe, kuko yari yarahoze ayifuza. Ati “Nzi neza ko byose byawe ari ibyanjye, ariko ukanyura hejuru y’ibyo byose ugakora uko ushoboye ngo unsubize ku maso akanyamuneza, ni umugisha udasanzwe.”
Arakomeza ati “Nari maze igihe cyose nifuza cyane iyi modoka ya Range Rover Velar kuva igihe cya mbere nayibonye. Ntabwo mbyumva kubona ko ikintu cyahoze ari inzozi cyangwa ibyifuzo by’ahazaza, wagihinduye ukuri. Urakoze byankoze ku mutima cyane atari uko wanguriye indi modoka gusa, ahubwo bitewe n’uburyo wita ku bice byanjye byose by’ubuzima.”
Mu 2022 nabwo umugabo wa Isimbi yari yamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque. Icyo gihe yayiguze ku isabukuru y’amavuko y’uyu mugore uri mu bamaze kugira igikundiro mu myidagaduro mu Rwanda.
Shaul Hatzir na Isimbi Model barushinze ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *