skol

Isimbi Model yibarutse umukobwa

Yanditswe: Sunday 04, Jan 2026

featured-image

Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model n’umugabo we, Shaul Hatzir, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa.

Uyu mwana ni ubuheta bwa Isimbi Vestine, akaba ari imfura ya Shaul Hatzir n’uyu mugore. Isimbi yagaragaje ko yibarutse uyu mwana w’umukobwa mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Turagushimiye Mana.”

Mu yandi mashusho yagaragaje ubutumwa bwashyizwe kuri Instagram na Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette, wavugaga ko we n’abo bari kumwe basura uyu mugore wabyaye.

Mu butumwa Isimbi yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize yagaragaje ko yenda kwibaruka, aho yasangije abamukurikira amagambo yo muri Bibiliya agira ati “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.’’ Ni amagambo aboneka muri Yeremiya 1:12.

Ubu butumwa, Isimbi yabukurikije amafoto agaragaza ko atwite.

Shaul Hatzir na Isimbi Model barushinze ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa