Isimbi Noeline yahishuye icyamuteye gufata umwanzuro wo kwibagisha amabere- AMAFOTO
Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

Isimbi Noeline wamamaye ubwo yitabiraga Miss Rwanda nyuma akinjira mu by’amashusho y’urukozasoni, ibyo avuga ko we byamuhinduriye ubuzima, yahishuye ko yanyuze mu bubabare bukomeye ubwo yibagishaga amabere ngo abashe gukurura abagabo benshi.
Mu kiganiro yanyujije kuri konti ye ya youtube nshya, nyuma y’uko iyo yari asanganywe itagikora, uyu mukobwa yavuze ibintu byinshi byanatumye amara igihe kinini atumvikana birimo kuba yaribagishije amabere akanyura mu bubabare bukomeye.
Isimbi yerekanye amabere ye ukuntu ahagaze neza cyane nyuma yo kuyibagisha, avuga ko n’ubwo ibyo yashakaga byagezweho ariko yanyuze mu bubabare bukomeye.
Yagize ati: ’’Abagabo banyu mushake ahantu mubahisha ibere ryanjye rirahagaze.
Nagiye kwibagisha amabere niyo mpamvu nari narabuze nari ndi mu bubabare bwinshi.’’
Yakomeje avuga ko byamugoye cyane kuko yari mu gihugu kitari icye, ndetse ko yari afite ibibazo byinshi birimo n’ububabare yagombaga kwitaho kandi bikarangira.
Ibitekerezo
ni mwiza pee.
korera amafaranga nta sentiments mwana.
ahubwo ugushaka akubona he?