skol
fortebet

Israel Mbonyi agiye gutaramira abanya-Isiraheli

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

"Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye gukorera urugendo mu gihugu cya Isiraheli aho azanakorera ibitaramo bitandukanye muri gahunda yiswe ’Twende Jerusalem’.

Sponsored Ad

Iyi gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda n’Ikigo cyitwa GoTell. Igamije gukangurira urubyiruko rwo mu Rwanda na Israel gusura ibihugu byombi dore ko bifite byinshi bihuriyeho no mu mateka yabyo.

Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda izajya itwara abanyarwanda mu ngeri zitandukanye nk’abaririmbyi, abahanzi b’imideli, abatetsi n’abandi mu rwego rwo kubaka ubushuti kugira icyo bigira ku bandi. Ni muri urwo rwego kuri iyi nshuro Israel Mbonyi yatoranyijwe nk’umuhanzi nyarwanda ugiye kwitabira uru rugendo akazanataramira abanya-Isiraheli.


Ambasaderi wa Isiraheli [hagati] yitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru avuga ko uru rugendo ruzaba rwiza cyane

Uru rugendo rwagombaga kuba rwarabaye mu mwaka ushize ariko ntibyakunda kubera ahanini icyorezo cya COVID-19, ubu rukaba rugiye gusubukurwa aho ruzaba kuva tariki 16 kugeza kuya 24 Mata 2022 nk’uko Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yabigaragarije itangazamakuru mu kiganiro cyabereye ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 11/02/2022. 

Iki kiganiro kitabiriwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 nawe uzitabira uru rugendo ndetse na bamwe mu bayobozi muri GOTEL WORLD EXPOSURE kompanyi y’ubukerarugendo icuruza amatike y’indege yateye inkunga iki gikorwa.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yavuze ko uru rugendo rugiye kuba mu gihe kiza cya Pasika abayisiraheri baha agaciro gakomeye ku buryo abanyarwanda bazajyayo bazizihirwa muri ibyo bihe bidasanzwe.

Muri uru rugendo ruzamara imisni 10, Mbonyi yavuze ko azahungukira byinshi. Hari aho yagize ati: "Nzahura n’abandi bahanzi bakomeye baririmba mu buryo buri ku rwego mpuzamahanga, nzaganira nabo twungurane ibitekerezo. Ikindi kandi kugenderera igihugu nka kiriya bizamfasha gusobanukirwa neza n’umurimo nkora ".

Yakomeje avuga ko aya mahirwe yagize yo kuba baramuhisemo ashobora kuzamuhuza n’abandi bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu ku buryo ashobora no gukorana indirimbo nabo. Mu bahanzi bazataramana na Israel Mbonyi muri ibi bitaramo barimo icyamamare A Vraham Tal umunyabigwi mu ndirimbo zitandukanye.

Yasabye abanyarwanda kumushyigikira bakazamuherekeza ari benshi. Ku banyarwanda bifuza kwitabira uru rugendo, bazishyura $2,800 ni ukuvuga hafi Miliyoni eshatu z’amanyarwanda. Miss Nishimwe Naomie uri mu bazaherekeza Israel Mbonyi muri uru rugendo, yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye kujya muri iki gihugu bwa mbere, nawe asaba abanyarwanda kwitabira ari benshi ati: "Ndashishikariza urubyiruko kwitabira cyane, bizaba ari byiza". 

Miss Nishimwe Naomie uri mu bazaherekeza Mbonyi yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru 

Yunzemo ko uru rugendo ruzamufasha kurushaho kunoza umushinga we ujyanye ahanini no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa