Israel Mbonyi yagiranye ibiganiro na Amb. Aurélie Royet-Gounin
Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin yagaragaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye n’umuramyi Israel Mbonyi ashimira Sherrie Silver wabahuje.
Ni ubutumwa Amb. Aurélie Royet-Gounin yasangije abamukurikira mu ijoro ry’itariki ya 19 Mutarama 2026, agaragaza ko ibiganiro bye n’uwo muramyi byagenze neza.
Yanditse ati: “Twanejejwe no guhura n’icyamamare nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, twaganiriye ku bijyanye n’uburyo indirimbo zikunzwe mu Rwanda n’uko umuco w’inganda z’umuziki uhagaze.
Twanaganiriye kandi ku buryo umuziki uhuza abantu, wakoze cyane Sherrie Silver kuba waratugejejeho igitekerezo.”
Israel Mbonyi yagiranye ibiganiro na Amb Aurélie Royet-Gounin nyuma y’uko aherutse kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane mu gitaramo Icyambu 4 nk’uko agaragaza ko ari umushinga uhoraho asanzwe akora tariki 25 Ukuboza buri mwaka.
Umwaka wa 2025, wasize Israel Mbonyi akoze imishinga itandukanye irimo n’umushinga wa Alubumu ye ya gatanu yise ‘Hobe’ yashyize ahagaragara mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena tariki 05 Ukwakira 2025.
Israel Mbonyi yaherukaga gutaramira mu Bufaransa mu 2023

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *