skol
fortebet

Itsinda rya Active ryari rikumbuwe ryagarutse mu muziki n’amasezerano mashya

Yanditswe: Tuesday 02, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda rya Active ryari rikumbuwe n’abenshi mu muziki , rwawugarutsemo rihita risinya amasezerano y’imyaka 3 na na kompanyi nshya mu muziki yitwa Dondada Entertainment.

Sponsored Ad

Iyi kompanyi nshya mu muziki yitwa Dondada Entertainment yasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021 rigenewe abanyamakuru, ivuga ko yagiranye amasezerano y’imyaka itandatu n’itsinda rya Active. Kandi ko mu gihe bamurika iyi kompanyi ku mugaragaro bishimiye gutangaza ko abahanzi ba mbere bagiye gufasha aribo itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu.

Dondada Entertainment yatangaje ko bagiye gukorana kandi ko intego yabo ari “Ukubagarura mu ruhando rw’abahanzi kandi bafite icyizere cy’umuziki wabo uzabasha kurenga imbibi.”

Dondada Entertainment yashinzwe mu 2018, yandikwa mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB. Iyi kompanyi ivuga ko ikorera mu Rwanda ariko ko ishaka kwagukira no mu bindi bihugu.

Bavuga ko bafite intego yo gushyigikira mu buryo bwagutse urugendo rw’iterambere rw’imyidagaduro mu Rwanda n’ahandi.

Imyaka ibiri yari ishize, Active badakora umuziki ndetse byavugwaga ko buri umwe yaciye inzira ze.

Iri tsinda rigarutse mu muziki nyuma y’uko ritandukanye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya New Level yafashaga. Kuri ubu, bamaze gufata amajwi y’indirimbo zabo nshya bagomba gusohora mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa