skol
fortebet

Itsinda rya Charly na Nina ryogeye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka 2 [Video]

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abahanzikazi bafite igikundiro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , Charly na Nina ryongeye gusohora indirimbo nshya bise ‘Lavender’, nyuma y’imyaka ibiri badakora indirimbo hanze indirimbo .
Iyi ndirimbo ya Charly na Nina yasohotse mu gihe bari bamaze iminsi bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe ndese bari banaherutse kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. ‘Lavender’ baririmbye, ni indabo zihumura cyane zikundwa (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abahanzikazi bafite igikundiro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , Charly na Nina ryongeye gusohora indirimbo nshya bise ‘Lavender’, nyuma y’imyaka ibiri badakora indirimbo hanze indirimbo .

Iyi ndirimbo ya Charly na Nina yasohotse mu gihe bari bamaze iminsi bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe ndese bari banaherutse kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

‘Lavender’ baririmbye, ni indabo zihumura cyane zikundwa n’abatari bake. Baba bagereranya umuhumuro wazo n’urukundo bakunda umusore.

Ubwo bari mu iserukiramuco rya Amani Festival, Charly na Nina babwiye abanyamakuru ko nta gutandukana kwigeze kuba hagati yabo ahubwo icyabaye ari ikiruhuko bari bafashe, banabizeza ibikorwa bitandukanye.

Nina yagize ati “Ntabwo twigeze dutandukana, wenda byabaye ikiruhuko nubwo hakunze kuvugwa byinshi. Twe rero ubu turi kureba imbere mutubaze ibikorwa kuko birahari kandi byinshi.”

Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element mu gihe amashusho yayo yo yatunganyirijwe muri Swangz Avenue.

Ibitekerezo

  • Byiza cyane reka njyekumva uwo muzigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa