skol
fortebet

Itsinda rya Symphony Band riri mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abanyamuziki rizwi nka Symphony Band mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere 20 Kamena 2022 ryarokotse impanuka ikomeye yashoboraga kubatwara ubuzima cyangwa bagakomereka mu buryo bukabije.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye ubwo bari bavuye gucuranga mu Nama y’Ihuriro ry’Abagore bo muri ‘Commonwealth’ muri Kigali Serena Hotel, bari kwerekeza ku Gisimenti aho bari bagiye gucuranga.

Amakuru dukesha Igihe yaganiriye na bamwe mubari aho impanuka yabereye kuri St Famille umwe yavuze ko ubwo imodoka yagendaga bari mu muhanda hagati yikaraze igahindukira aho gukomeza mu cyerekezo yarimo igasa n’isubira inyuma.

Umwe mu bagize itsinda rya Symphony Band we yagize ati"Urebye impanuka uko yari imeze wagira ubwoba, ariko igitangaje ni uko nta n’umwe muri twe wagize icyo aba nta n’uwakomeretse rwose.”

Uyu yavuze ko nyuma yo gukora impanuka hari umuntu wabanyuzeho asanzwe abazi ahita yemera kubageza ku Gisimenti batishe amasaha.

Ubwo bageraga ku Gisimenti aho bari bagye gutaramira ku muntu utazi ibyabaye byari kugorana ko yatekereza ko hari ikibazo bagize kubera umurava n’umuhate bagaragaje mu byo bakoeaga nk’uko bisanzwe.

Hashize iminsi itsinda rya Symphony Band rihagikanye n’umuhanzikazi Ariel Wayz wahoze abarizwa muri iri tsinda.

Ibibazo byaba bombi byakomeye cyane ubwo iri Tsinda ryafataga indirimbo bakoranye na Ariel Wayz rikamusimbuza Bwiza.

Kugeza uyu munsi ibibazo hagati ya Symphony Band na Ariel Wayz ntibirakemuka kuko Ariel Wayz aherutse gutangaza ko atiteguye kurngana ahubwo agiye guharanira uburenganzira bwe.

Ibi yabivuze nyuma y’uko iri tsinda ryafashe indirimbo ya Ariel Wayz rikaysibisha kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa