Umukinnyi wa filime w’Umwongereza Michael Ward yakomeje kwiregura mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2023, ashimangira ko imikoranire yabo yose yabaye ku bwumvikane bw’impande zombi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 akurikiranyweho ibyaha bine, birimo icyo gufata ku ngufu n’ibindi bifitanye isano na cyo. Ubushinjacyaha bumushinja ko ibyo byabereye mu modoka nyuma y’uko bahuriye mu kabyiniro ko mu Burasirazuba bwa London, ku wa 2 Mutarama 2023.
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rwa Snaresbrook Crown Court ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, Ward yabwiye urukiko ko mbere y’ibyabaye we n’uwo mugore baganiriye, bateretana ndetse banasomana mbere yo kujyana mu modoka.
Yavuze ko uko ibiganiro byabo byagenze byatumye yumva bombi bumvikanye kuri buri cyemezo bafataga, harimo no kugirana imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: "Ibyo twakoze byose byabaye ku bwumvikane bwacu kandi twari twishimanye."
Ward yavuze kandi ko nta na rimwe yabonye ikimenyetso cyagaragazaga ko uwo mugore atabyifuza. Mu gusubiza ikibazo cy’umwunganizi we mu mategeko, yavuze ko iyo aza kubona agaragaza kutabyemera, atari gukomeza ibyo bakoraga.
Urukiko rwabwiwe ko nyuma y’ibyabaye bakomeje kuvugana binyuze mu butumwa bugufi, aho Ward yoherereje uwo mugore ubutumwa burimo emoji y’umutima n’isura imwenyura, na we amusubiza amwifuriza gukomeza kwishimira ibirori.
Ku ruhande rw’uregwa kuba yarakorewe ayo mahano, yavuze ko atigeze amenya neza ibigiye kumubaho igihe yemeraga kujyana na Ward mu modoka. Yabwiye urukiko ko nubwo atigeze avuga ijambo "oya", yakomeje kumusaba kumureka akagenda, ariko yumvaga nta bushobozi afite bwo kubihagarika.
Ubuhamya bwatanzwe n’inshuti y’uwo mugore bwagaragaje ko yamusanze ahungabanye cyane nyuma y’ibyabaye, ndetse ko yahise arira igihe yabazwaga icyamubayeho. Hanumvikanye kandi ko akiri mu nzira asubira iwe yahise atumiza ibikoresho byo kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, anagaragaza ko yemera ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Michael Ward ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Bwongereza. Yamenyekanye cyane binyuze muri filime Blue Story na serial Top Boy ya Netflix, mbere yo kwegukana igihembo cya BAFTA Rising Star Award mu 2020. Yanahataniye ibihembo bya BAFTA inshuro ebyiri kubera uko yakinnye muri Small Axe na Empire of Light.
Iburanisha riracyakomeje, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya bw’impande zombi mbere yo gufata umwanzuro ku byaha Michael Ward aregwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *