skol

Iyo mpuye na we biba bimeze nko guhura na Data - Sherrie Silver kuri Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025

featured-image

Mu ijwi rituje, ryuje impuhwe n’icyubahiro, ryumvikanisha amarangamutima y’umwana w’umukobwa ubwira se watumye akura yizera ko inzozi zishoboka, ni ijwi rya Sherrie Silver, umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi wamamaye ku ruhando rw’Isi, wagiriwe umugisha wo guhura na Perezida Paul Kagame.

Sherrie Silver abona Perezida Kagame nka “Papa”, umubyeyi wamuhaye icyizere akiri umwana, wamweretse ko impano z’Abanyarwanda zifite agaciro, kandi ko umurimo n’ikinyabupfura bishobora gufungura amarembo ye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025 muri BK Arena agaruka ku birori bye ‘The Silver Gala’, Sherrie Silver yavuze mu buryo bwuje amarangamutima no kwicisha bugufi.

Yibutsa uko kuva afite imyaka 13, ubwo yataramiraga bwa mbere imbere ya Perezida Kagame, byamubereye nk’urufunguzo rw’ubuzima bushya.

Yasubizaga ikibazo cy’uko yiyumva iyo ahuye na Perezida Kagame. Ati: "[…] Ibihe byo guhura n’umuntu udasanzwe buri gihe biba ari iby’agatangaza. Kandi, ntekereza ko ari Papa wacu. Iyo mpuye nawe ntabwo biba bimeze nko guhura n’umuntu ntazi, ahubwo mba niyumva (mba meze) nk’uyuhe na Data, (nkamubwira) Papa, ndi umukobwa wawe."

Aya magambo, yuje urukundo agaragaza uko Sherrie Silver abona Perezida Kagame nk’umubyeyi utanga icyizere n’ubushake bwo gushyigikira abana b’igihugu. Yongeyeho ati: "Ni umubyeyi mwiza ku gihugu cyacu. Ni umubyeyi mwiza ku rubyiruko, ndetse atuma duhabwa agaciro."

Ibyo yabivuze atuje, ariko mu maso hagaragara ishema n’ishimwe by’umuntu wagiye akura yishimira kubona igihugu cyamufashije, n’umuyobozi utahwemye gushyigikira urubyiruko rwacyo.

Urugendo rwatangiye ku myaka 13 y’amavuko

Sherrie Silver yibuka neza umunsi wa mbere yabonye Perezida Kagame. Yari umwana muto ukunda kubyina, ariko wuje inzozi nyinshi- Icyo gihe yari afite imyaka 13 y’amavuko. Ati: “kuva icyo gihe byafunguye imiryango myinshi kuri njye."

Icyo gihe, ntiyari azi ko ari bwo ari gutangira inzira izamugeza ku ruhando rw’Isi — inzira izamuhindura umubyinnyi, umutoza n’umugiraneza wubashywe ku rwego mpuzamahanga.

Iyo yibuka uwo munsi, avuga ko wamubereye “isoko y’icyizere” kuko yasanze igihugu cye n’abayobozi bacyo bishimira impano z’abana.

Mu bindi byamuhaye ibihe byiza, Sherrie Silver yibuka uko Guverinoma y’u Rwanda yamufashije kumurika filime ye “Africa United” — imwe mu mishinga yamufashije kwinjira muri sinema mpuzamahanga. Yagize ati: “Badufashije kuyimurikira i Kigali. Umuntu nk’uwo [Perezida Kagame] iyo muhuye, wiyumvamo ikaze.”

Kuri we, guhura n’Umukuru w’Igihugu ntibyari nk’ibisanzwe. Byari nk’ihuriro ry’umwana n’umubyeyi.

Sherrie Silver yavukiye i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, akurira mu muryango usanzwe, ariko ufite indangagaciro z’urukundo n’imbaraga. Yarezwe na Nyina, kuko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakuze akunda kubyina, kugeza ubwo yimukiye mu Bwongereza, aho yakomeje kwiga no gutera intambwe mu mwuga we.

Nyuma y’imyaka mike, yigaragaje nk’umubyinnyi ukomeye ku Isi. Yatoje imyitozo (choreography) y’indirimbo “This is America” ya Childish Gambino, yegukanye igihembo cya Grammy, ndetse akomeza kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi n’ubugiraneza.

Ariko nubwo yageze kure, Sherrie Silver avuga ko nta kintu kimunezeza nko kubona igihugu cye kimushyigikira, kandi Perezida Kagame akamubera isoko y’ubutwari n’ishema.

Abinyujije mu magambo ye, yagaragaje ko Perezida Kagame ari isoko y’ubumuntu, itara ry’ubuhanzi n’imbaraga z’urubyiruko, kandi ko ibyo bituma we n’abandi bana benshi b’Abanyarwanda bumva ko bashobora guhindura Isi.

Kuri Sherrie Silver, guhura na Perezida Kagame ni urwibutso rw’ubuzima bw’umwana wakuze yifitemo icyizere cy’umuyobozi wamuhaye agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa