skol
fortebet

Iyo ugeze hano wiga ibintu byinshi! Ndimbati yahishuye ubuzima abayemo muri Gereza

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri ilime y’uruhererekana izwi nka Papa Sava yahishuye ubuzima bwe aho ari muri Gereza ubwo yitabiraga ibirori byo gutanga impamyabushoboze ku bafungwa basoje amasomo y’imyuga byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022.

Sponsored Ad

Ndimbati yatawe muri yombi kuwa mu ntangiro za Werurwe 2022 akurikiranweho ibyaha byo gusindisha akanasambanya umwana utaragira imyaka y’ubukure banabyaranye impanga.

Kugeza ubu Ndimbati ni umwe mu mfungwa zicumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye I Mageragere mu gihe hagikusanywa ibimenyetso bizashingirwaho ubwo azaba aburanishwa mu mizi.

Kuri uyu wa 26 Gicurasi Ndimbati yagaragaye mu bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku bafungwa basoje amasomo y’imyuga byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette na Komiseri Mukuru wa RCS, DCG Juvenal Marizamunda.

Ababyitabiriye beretswe imikino itandukanye irimo n’uwanditswe na Ndimbati, akaba ari na we wawutoje bagenzi be bawukinanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibyo birori, Ndimbati, yahishuye ko yamaze kumenyera ubuzima bwo muri gereza.

Ati “Buriya iyo uje hano uba uzi ko ari wowe wenyine, ariko uhasanga abandi bafite umuco mwiza wo kwakira bagenzi babo bakabahumuriza, bakagufasha kumenyera ku buryo byazanakorohereza gusubira muri sosiyete umeze neza.”

Ndimbati ashimangira ko kuba yaragiye muri Gereza byamufashije kwiga ibindi bintu byinshi byamufasha no mubuzima bwo hanze cyane kubirebana n’imibanire.

Ati “Iyo ugeze hano wiga ibintu byinshi, nanjye hari ibyo nahigiye.’’

Yanasobanuye ko ikindi gereza yamwigishije ari ukumenya amategeko no kwitwararika kugira ngo azatamugonga ndetse akayigisha abandi.

Yakomeje ati "Ubu hari abatazi ko no gutongana ari icyaha, kurwana ni icyaha gishobora kukuzana hano, ndamutse ndekuwe hari byinshi nakwigisha bagenzi banjye.”

Kuri gahunda ye mu buzima bwa buri munsi, Ndimbati yavuze ko iyo nta gihindutse umunsi we urangwa no gukora siporo, kwigisha bagenzi be gukina amakinamico, yarangiza akitabira ibiganiro bitangirwa muri Gereza i Mageragere.

Ndimbati avuga ko aramutse atagize amahirwe yo kurekurwa nawe yatangira kwiga imyuga ikazamufasha mu buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa