skol
fortebet

Iyo uhuye n’umuntu Imana yakugeneye urabyumva!The Ben yavuze ku mukunzi we nicyo yamukundiye ,avuze byinshi kundirimbo yakoranye Diamond

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya “The Ben”, yatangaje byinshi byihariye ku mukunzi we Miss Uwicyeza Pamella afata nk’inshuti ye magara ndetse yitegura kurushinnga anahishura ,ibitaramenyekanye ku ndirimbo yakoranye na Diamond platnumz.

Sponsored Ad

The Ben mu kiganiro yagiranye n’Igihe Tv dukesha iyi nkuru avuga ko gahunda ya mbere itari uguterera ivi muri Maldives ahubwo yifuzaga mu Misiri, muri Pyramides z’amateka zishyinguyemo ba ‘Pharaoh’ bategetse Misiri mu myaka amagana yatambutse.

Ati “Twashakaga kujya mu Misiri muri Pyramides birangira duhisemo kujya muri Maldives.”

Nta mpamvu n’imwe The Ben yatanze y’uburyo babihinduye ku munota wa nyuma bakajya muri Maldives, icyakora yemeza ko bose bishimye.
Ubona utangiza intambara ariko uburyo irangira bigenwa n’Imana. The Ben yagiye kwambika impeta Pamela azi ko ari ibisanzwe, amaze kuyimushyiramo bihindura isura.
Ati “Njye nambitse impeta inshuti yanjye. Mu gihe nkimukunda, tugikundana ibintu byahinduye isura mu buzima bwanjye.”

Yihaye isezerano ryo kumubera inshuti ubuzima bwe bwose no gukora ibishoboka byose ngo ahore yishimye. Ni isezerano rikomeye kuko igisigaye ni uguhamiriza ababyeyi n’imiryango ko ‘ bazabana, akamwitaho mu bibi no mu byiza’.

Uwicyeza Pamela afite imyaka 22. Yamenyekanye mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Mugisha Benjamin we afite imyaka 35, ni ikinyuranyo cy’imyaka 13.

Ukurikije igihe The Ben yamenyekaniye, byari bigoye ko yisanga mu rukundo na Pamela utaramara imyaka itatu amenyekanye.

Nubwo atabigarukaho cyane, The Ben avuga ko bahujwe n’inshuti bisanzwe ubwo Pamela yiyamamazaga muri Miss Rwanda.

Mu minsi ya mbere, ngo habayeho kwihagararaho kuri buri umwe, nta we ushaka kwereka undi ko amukunda nubwo ku mpande zombi bashiriragamo imbere.
Hashize ukwezi The Ben kwiyumanganya biranga, afata telefone abwira Pamela ko ‘amukunda’.

Icyemezo cyo gutera ivi cyaje The Ben na Pamela bamaze imyaka ibiri barambagizanya.

The Ben ati “Ntekereza ko n’abandi bakobwa ari beza, ariko uwo Imana yakugeneye iyo muhuye ntabwo wabisimbuka.”

Ubukwe nibwo buzatwemeza ko The Ben ari ‘Serious’ ariko mu kiganiro yirinze kuvuga umwaka, ukwezi cyangwa se munsi nubwo “imyiteguro irimbanyije”.

Byasabye amayeri ngo akorane indirimbo na Diamond
Burya nutemera urukwavu, nibura uzemere ko ruzi kwiruka! Imyaka yari ibaye icumi nta Munyarwanda ukoranye indirimbo na Diamond. Uheruka ni Mico The Best ariko na we ibye ntibyarangiye neza kuko amashusho yayo twarayategereje turayabura.
Urwego rwa Diamond si urw’aha gusa. No muri Afurika y’Iburasirazuba, uretse abahanzi b’iwabo muri Tanzania hari hashize igihe ntawe ubasha kwigondera gukorana na Diamond.

The Ben na we bakoranye bisabye izindi mbaraga ariko birangira akagozi agaciye. Yagize ati “Rwari urugendo rukomeye ariko iyo uzi uko witwara mu ngendo nk’izi urabishobora.”

The Ben na Diamond bahuriye i New York ubwo yari mu biganiro na Innox Entertainment yifuzaga kumutumira mu gitaramo.

Ubahuraga mu 2021, The Ben yirinze kwereka Diamond ko ari we umukeneye cyane.
Ati “Byansabye kumugira umuvandimwe n’inshuti. Mbega akanyiyumvamo nk’umuvandimwe kuruta ko tugiye gukorana.”

Ibiganiro bya New York birangiye, The Ben yagiye muri Tanzania aba ariho banogereza umugambi wo gukorana ku ndirimbo.

The Ben yahishuye ko indirimbo ye na Diamond yanditswe n’umukobwa wo muri Uganda witwa Shina, yarangiwe na Nessim.

Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Julien Bmjizzo bombi bo mu Rwanda.

The Ben avuga ko yahisemo aba basore mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Kuba Diamond asohora indirimbo zose zikaba ‘hits’, si ibimugwirira kuko yitondera akantu kose. The Ben yabiboneye muri studio kuko ‘Boy from Tandale’ yabaga ashaka ko akantu kose gakorwa kugeza akishimiye.
Ati “Igihe cyose twabaga turi muri studio nabaga ndi kwiga, ni umuhanzi mwiza ariko ikiruta byose ni uko akunda gusohora ikintu cyiza cyane.”

Umupira yawushyize hejuru
Indimbo ya The Ben na Diamond mu kwezi kumwe, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 5.5 kuri YouTube. Inshuro ikinwa ku maradiyo, amateleviziyo no mu tubyiniro zo ntizibarika. Ubwo kandi sinibagiwe n’abayicurangira mu dutelefone, nako amatelefone no ku zindi mbuga zicururizwaho imiziki.

The Ben abigarukaho yitsa umutima kuko umupira yamaze kuwumanika hejuru cyane, nta mwanya agifite wo gukora ibyo yishakiye.

Ati “Ikintu gihungabanya ni uko iyo ukoze ikintu kinini uba ushyize umupira hejuru cyane. Niteguye gushaka uko abakunzi banjye batazagira ikibazo. Bitege indirimbo yanjye kandi nini.”

Indirimbo nshya ya The Ben avuga ko yagombaga gusohoka muri uku kwezi kwa Gashyantare 2022 ariko ikomeje gutinzwa n’uko hari amasezerano ya Sony Music agomba kubanza gutangazwa.
Ati “Yagombaga gusohoka muri iyi minsi ariko igenda itinzwa na sosiyete ya Sony nasinyemo kuko wenda bifuza ko yazasohoka ijyanye no gutangaza ko amasezerano yarangiye.”

The Ben yavuze ko nubwo Sony itaramutangaza nk’umuhanzi wabo, ibiganiro byamaze kurangira ndetse n’imbanzirizamasezerano yamaze gusinywa.
Iyi sosiyete ni nayo izacuruza album nshya ya The Ben amaze iminsi akoraho

Refe:Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa