skol

Jackline Chuwa wabaye Miss Tanzania yakubiswe bikomeye n’umugabo we

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Umugore witwa Jackline Chuwa wabaye Nyampinga wa Tanzania 2008, yakubiswe bikomeye n’umugabo we Leonis Ngasa wamufashe ari kumuca inyuma nyuma y’amezi abiri barushinze.

Uyu mugabo yaguye kuri uyu mugore we ari kumuca inyuma bimushengura umutima niko gutangira kumuhondagura birangira amugize agirwa intere
Ngasa yavuze ko yababajwe bikomeye no gufata uyu mugore we amuca inyuma ,asambana n’abagabo batandukanye.

Ikinyamakuru blizzUganda cyo muri Uganda, cyanditse ku munsi w’ejo ko Leonis Ngasa yafashe uyu mugore we ari kumuca inyuma kandi bamaze amezi 2 bashyingiranywe,ahitamo kumuha isomo rikomeye kugira ngo atazabyongera.

Ngasa washakanye Jackerine wabaye Nyampinga wa Tanzania 2008, yavuze ko atari ubwa mbere yari amuciye inyuma kuko ngo yakundaga gusambana n’abandi bagabo akabimenya ariko akabyirengagiza.

Ngasa yananiwe kwihanganira kubona uyu mugore we ari kumuca inyuma niko kumukubita inkoni nyinshi kubera umujinya.

Uyu nyampinga ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo we ndetse afite ibikomere byinshi ku mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa