skol
fortebet

James Barker wari umwe mu bayobozi bakuru b’ikiganiro Love Island USA yitabye Imana afite imyaka 40

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 16, Jun 2026

James Barker wari umwe mu bayobozi bakuru b'ikiganiro Love Island USA yitabye Imana afite imyaka 40

Sponsored Ad

skol

James Barker, wari ushinzwe kuyobora no gutunganya ibikorwa by’ikiganiro kizwi cyane Love Island USA, yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi bwamufashe mu buryo butunguranye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye nyuma y’uko aguye ku kirwa cya Fiji, aho hari gukorerwa amashusho y’igihembwe cya munani cy’iki kiganiro.

Sosiyete ya Peacock, inyuzaho iki kiganiro, yatangaje ko igice kizerekanwa ku wa 16 Kamena 2026 kizatangira hibukwa Barker. Ubutumwa bwatanzwe binyuze ku rubuga rwa TMZ bwagaragaje ko urupfu rwe rwabaye mu cyumweru gishize ari igihombo gikomeye ku muryango mugari wa Love Island USA ndetse no ku bakozi ba ITV na Peacock.

Abakoranaga na we bamushimiye kuba yari umuntu urangwa n’ubunyamwuga, urugwiro n’ubwitange mu kazi. Bavuze ko uruhare rwe rwagize akamaro gakomeye mu iterambere ry’ibiganiro yakoragaho, kandi ko azahora yibukwa n’abo bakoranye ndetse n’abamuzi.

Barker yinjiye muri ITV America mu mwaka wa 2020, aho yatangiye akora akazi ko gutunganya inkuru z’ibiganiro. Mu ntangiriro za 2026 yazamuwe mu ntera ahabwa inshingano zo kuyobora iri shami ku rwego rwo hejuru.

Mbere yo kwinjira muri ITV America, yari yarakoreye Leftfield Pictures kuva mu 2011. Muri icyo gihe yagize uruhare mu gutunganya ibiganiro byakunzwe birimo Counting Cars, Forged in Fire na Pawn Stars. Yanagize uruhare kandi mu gutunganya ikiganiro Queer Eye.

Urupfu rwa Barker rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro n’ibikorwa bya televiziyo, cyane cyane mu bikorwa byo gutunganya no kuyobora ibiganiro by’imyidagaduro byarebwaga n’abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa