skol

Japhet Mazimpaka wize muri ’Nine Years Basic Education’ mu rugamba rwo guhinyuza ababimucyuriye

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Mazimpaka Japhet wo muri ‘Bigomba Guhinduka’ ufite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’, yagaragaje ko zari inzozi ze zo kugira ngo ahinyuze abamuhaye inkwenene ubwo yigaga muri gahunda y’uburezi bw’imyaka icyenda y’ibanze ‘Nine Years basic Education’.

Ibi Mazimpaka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ahamya ko uretse izi mpamyabushobozi yamaze kwigira anifuza gukomeza amasomo ye akaba yagira impamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’.

Ati “Zari inzozi zanjye kuko cyera nize muri gahunda ya ‘Nine Years Basic Education’ twajya twiga nkumva ndabizi, twahura n’abiga mu yandi mashuri nkabona twiga bimwe kandi rimwe na rimwe ndabarusha. Gusa sinsobanukirwe uko abantu bavuga ko abiga muri iyo gahunda ari abaswa.”

Mazimpaka yavuze ko igihe cyose aba ashaka kwiga amashuri menshi ngo ahinyuze abantu bamwise umuswa.

Ati “Kuva icyo gihe navuze ko binkundiye nakabaye niga nkazabona impamyabumenyi y’ikirenga, ‘PhD’ kuko mba numva bwa bumenyi bwazamukiye muri ‘Nine Years Basic Education’ butumye habaho umuntu wanyuze muri iyo gahunda kandi ufitiye Igihugu akamaro.”

Mazimpaka yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Mu 2023, Mazimpaka ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye na ‘Development Studies’ muri ULK.

Mu 2024, Mazimpaka yongeye guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere (Governance) nayo yakuye muri ULK.

Uretse izi mpamyabumenyi, Mazimpaka ni umwemu banyarwenya bakomeye mu Rwanda ariko akabifatanya no gukora mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru.

Mu 2021 nibwo Mazimpaka yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza aho yize ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho

Mu 2023, Mazimpaka yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ’Development Studies’

Mu 2024, Mazimpaka yahawe indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere (Governance)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa