skol
fortebet

Jay Rwanda mu munyenga w’urukundo n’inkumi yasimbuje uwo yari yarambitse impeta

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yongeye kugaragaza ko aryohewe mu rukundo n’indi nkumi yasimbuje umukobwa yari yarambitse impeta mu myaka hafi ibiri ishize.

Sponsored Ad

Muri Mutarama 2020 nibwo Jay Rwanda yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina ye icyo gihe, ubu n’amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu gihe benshi bari bategereje ko ashobora gusohora impapuro z’ubutumire mu bukwe, yatunguranye yerekana indi nkumi baryohewe mu rukundo.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amashusho yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we mushya aherekezwa n’amagambo y’urukundo y’indirimbo "Love don’t Cost a Dime" ya Magixx na Ayra Star.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa