skol
fortebet

Jennifer Coolidge yahishuye ko filime’American Pie” yamuhaye amahirwe yo kuryamana n’abarenga200

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Thursday 04, Aug 2022

Jennifer Coolidge yahishuye ko filime'American Pie” yamuhaye amahirwe yo kuryamana n'abarenga200

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’imena muri Filime ’American Pie” Jennifer Coolidge wakinnyemo yitwa Jeanine yahishuye ko uretse kuba yaramwinjirije amafaranga yanamuhaye amahirwe yo kuryamana n’abarenga 200 atakekaga ko bahura.

American Pie ni filime y’uruhererekane yasohotse mu 1999, Jennifer Coolidge yayikinnyemo yitwa Jeanine, ari umubyeyi wa Stifler, umwe mu basore bagaragara muri iyi filime.

Muri ‘American Pie’, Jennifer Coolidge aba ashaka kuryamana n’umusore wigana n’uyu muhungu we witwa Paul Finch ndetse akaza kubigeraho.

Mu kiganiro Jennifer Coolidge aheruka kugira na Variety yavuze ko iyi filime yamwinjirije amafaranga ndetse ituma amenyekana ku buryo yagize amahirwe yo kuryamana n’abantu 200, atakereza ko bitari gukunda ko bagirana uyu mubano iyo ataza kuba icyamamare.

Ati “Ndakubwiza ukuri hari abantu nka 200 ntari kuba nararyamanye nabo iyo bitaba iriya filime. Nungukiye byinshi mu gukina iriya filime.”

American Pie ni imwe muri filime zakunzwe cyane cyane n’ab’urubyiruko. Imibare igaragaza ko kuva yasohoka yinjije arenga miliyoni 235$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa