skol
fortebet

Jennifer Lopez na Ben Affleck baguze inzu yakataraboneka ku kayabo k’amafaraga[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubano wa Jennifer Lopez na Ben Affleck gutera indi ntera ikomeye ,Bamaze kugura inzu yo mu bwoko bwa Mansion (Umuturirwa) y’akayabo ka miliyoni 65 z’amadolari. Iyi nzu ikaba ariyo bagiye kubanamo n’abana babo nyuma y’uko bari barimutse aho bari basanzwe batuye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wakane nibwo Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Ben Affleck w’imyaka 48,nibwo bazegurutse umujyi wa Los Angeles bashaka inzu nyuma baza kubona inzu y’umutamwenwa kuri miliyoni 65 z’amadolari.

Amafaranga mu rukundo ni ingenzi nkuko bivugwa n’abatari bacye,ibi nibyo byagaragaye ubwo ikirangirirekazi mu muziki Jennifer Lopez n’umukunzi we mushya Ben Affleck aho bamaze kugura inzu ya gahebuzo ihagaze miiyoni 65 za madolari.Iyi nzu bayiguze mu rwego rwo kugirango bayibanemo nkuko uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ko ari gushaka inzu yo kubanamo na Ben Affleck yise ’urukundo rw’ubuzima bwanjye’.

Nkuko ikinyamakuru Hollywood Life cyabitangaje cyavuze ko ku munsi wo kuwa kane (ejo hashize) aribwo Jennifer Lopez na Ben Affleck baguze umuturirwa wa miliyoni 65 za madolari uherereye mu mujyi wa Los Angeles mu gace kitwa Holmby Hills.Iyi nzu bakaba bayiguze nyuma yuko bayisuye inshuro nyinshi bakayibenguka.

Umwe mu bari bashinzwe kugurisha uyu muturirwa yaganiriye n’ikinyamakuru Daily Mail maze agira ati ’’Jennifer Lopez na Ben Affleck twari tumaze iminsi tuganira ku biciro byiriya nzu kuko bari barayikunze.Bayishyuye miliyoni 65 za madolari ndetse bakaba bifuza kuyimukiramo byihuse nkuko bari badusabye guhindura amabara ari mu nzu vuba kugirango bimuke byarangiye".

Yakomeje kandi anasobanura ibigize uyu muturirwa ati" Ni inzu nini cyane igizwe n’ibyumba 12,ifite ibyumba by’uruganiriro bigera kuri 4,ifite ubwogero 5 hamwe n’ibyumba abana bakiniramo 3.Ifite na pisine hanze yo kogeramo ndetse n’ibikoni 3 imbere’’.

Iyi nzu bayiguze nyuma y’iminsi micye Jennifer Lopez agaragaye ari gushakira abana be amashuri yo kwigamo mu mujyi wa Los Angeles.Uyu muhanzikazi agiye gutura i Los Angeles hamwe n’umukunzi we Ben Affleck nyuma yaho avuye mu mujyi wa Miami yari asanzwe atuyemo n’abana be 2.

Refe:dailymail.com

Ibitekerezo

  • iyi nzu ni umuturirwa gute? mwagiye mubwira abanyarwanda ibihuje n’ukuri?!?! iyi nzu irageretse (etage) SI umuturirwa (gratte-ciel)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa