Jennifer Lopez yavugishije benshi kubera imyambarire idahwitse yashyize mu mashusho y’indirimbo ye nshya [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 30, Apr 2018
Umuhanzi Jennifer Lopez umaze imyaka myinshi muri muzika ya USA,yashyize hanze amafoto yavugishije benshi agaragaza imyambarire idasanzwe yambaye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa El Anillo.
Lopez usanzwe uzwi nka J Lo,ni umwe mu bantu bagiye bavugwaho imyambarire idahwitse ndetse no gutandukana n’abagabo benshi,yongeye kuvugisha benshi kubera imyambarire ye iri mu mashusho y’indirimbo yashyize hanze yitwa El Anillo, aho benshi bavuze ko ari nko kwambara ubusa dore ko amabere ye agaragara.
JLO akomeje kuvugisha benshi
Iyi ndirimbo yitwa El Anillo bisobanura impeta mu Kinyarwanda,yanenzwe na benshi kubera iyi myambarire ye n’iy’ababyinnyi be iyigaragaramo.
Jennifer Lopez azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo All I have,On the Floor, I am into you n’izindi,yibandaga ku rukundo rwe n’umukunzi we mushya Alex Rodriguez,aho yamusabaga kumwambika Impeta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *