skol
fortebet

Jennifer Lopez yavuze impamvu yishimira kuba nta mukunzi afite

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 29, May 2026

 Jennifer Lopez yavuze impamvu yishimira kuba nta mukunzi afite

Sponsored Ad

skol

Jennifer Lopez yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gutangaza uko abona ubuzima bwe bwo kuba ari wenyine muri iki gihe. Uyu muhanzikazi n’umukinnyi wa filime yavuze ko kuba atari mu rukundo kuri ubu ari ibintu yumva neza kandi bimutera amahoro.

Mu kiganiro yagiranye na Jimmy Kimmel mu kiganiro cye kizwi nka Jimmy Kimmel Live!, Lopez yasobanuye ko kuba ari “single” atabifata nk’ikibazo, ahubwo abibona nk’icyiciro cyiza mu buzima bwe kimufasha kwisobanukirwa kurushaho. Yavuze ko iyo aza gufata iki cyemezo kare, hari byinshi yari kwirinda.

Ibi yabigarutseho mu gihe ari no kwamamaza filime ye nshya yise Office Romance, aho yagaragaje ko ubuzima bwe bwite butandukana n’ibibera muri sinema, ariko nabwo bukaba bumwigisha byinshi.

Ku bijyanye n’urukundo rwe rwavuzwe cyane na Ben Affleck, Lopez yagaragaje ko nubwo byageze ku gutandukana, ari amateka yubakiyeho ubunararibonye. Aba bombi bashyingiranywe mu 2022 nyuma yo gusubirana, ariko baza gutandukana nyuma y’imyaka ibiri.

Lopez yavuze ko kuri ubu yishimira ubuzima bwe adafite umukunzi, ariko atahakana ko mu gihe kizaza ashobora kongera gukunda. Yagaragaje ko icy’ingenzi ari uguhura n’umuntu uhuje n’ibyifuzo bye ndetse n’ubuzima ashaka kubaho.

Mu magambo ye, yumvikanishije ko ubu ari mu gihe cyo kwiha agaciro, kwitekerezaho no kwishimira ibyo amaze kugeraho, aho kureba gusa ku rukundo nk’inkingi y’ubuzima bwe.

Ibi byatumye benshi bamubonamo urugero rw’umugore wigenga, uzi icyo ashaka kandi udatinya gufata ibyemezo bikomeye bigamije kumwubakira ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa