Nyuma yo gutandukana na Cash Warren; Jessica Alba wamamaye muri sinema i Hollywood, ari mu rukundo na Danny Ramirez nawe uri mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye.
Uyu mugore w’imyaka 44 n’uyu musore ufite imyaka 33, batamajwe n’urukundo nyuma kugaragara basohokanye ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 mu birori bya ‘2025 Baby2Baby Gala’.
Ramirez yabanje gushyira amafoto menshi y’iki gikorwa kuri Instagram ye, ndetse na Jessica Alba aza kubikora ashyiraho ayo bari bari kumwe, agaragaza ko umubano wabo ukomeje gukura umunsi ku wundi.
Jessica Alba mu minsi yashize nabwo yasangije abamukurikira amafoto menshi ye na Danny Ramirez bari muri Australie, icyo gihe bari bafatanye agatoki ku kandi bahuje urugwiro.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Jessica Alba yatandukanye na Cash Warren, bari bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore. Icyo gihe TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Mutarama 2025 ariko baza guhitamo kubishyira ku karubanda muri Gashyantare 2025.
Jessica Alba ni we watse gatanya afashijwe n’umunyamategeko Laura Wasser, ndetse na Cash Warren ahita asubiza afashijwe na Adam Lipsic.
Iyi gatanya yabaye nyuma y’ibiganiro bagiranye hagati y’aba bombi. Bazajya bafanya kurera abana bafitanye barimo ufite imyaka Honor Marie Warren w’imyaka 17, Haven Garner Warren ufite 14 ndetse na Hayes Alba Warren ufite imyaka irindwi.
Urukiko ruzafata umwanzuro kuri gatanya ya Jesscia Alba na Cash Warren ku wa 27 Ukuboza 2025. Aba bombi barushinze mu 2008.
Jessica Marie Alba ni icyamamare muri sinema no mu kwerekana imideli. Yagaragaye muri filime yakunzwe cyane nka “Fantastic Four” yo mu 2005 n’izindi nyinshi. Yari aherutse kugaragara muri “Trigger Warning” yagiye hanze mu 2024.
Cash Warren asanzwe atunganya filime. Yamenyekanye mu zirimo “Fantastic Four”, yanagaragayemo Jessica Alba, “Taxi”, “Crips and Bloods: Made in America”, “Blood” n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *