skol

Joan Laporta ushaka gukomeza kuyobora FC Barcelone yeguye

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Joan Laporta i Estruch wari Perezida wa FC Barcelone yeguye kuri izi nshingano kugira ngo abone umwanya wo kwiyamamariza kuzayobora indi manda nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’inama ihuza abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, yateranye ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu gihe habura igihe gito ngo iyi kipe itore abayobozi bashya.

Nk’uko bisanzwe, iyo manda ya Perezida wa FC Barcelone iri kugana ku musozo hategurwa amatora abera kuri site zitandukanye by’umwihariko mu Mujyi wa Catalonia, hanyuma abanyamuryango b’iyi kipe bemewe bagatora.

Mbere y’uko aya matora aba habaho umwanya wo kwiyamamaza, ariko bigakorwa n’umukandida utari mu mwanya w’ubuyobozi bwayo nk’uko bigaragara mu ngingo ya 42.f y’amategeko agenga amatora.

Mu gihe habura iminsi 33 ngo aya matora abe, Laporta n’abandi bakoranaga muri Komite Nyobozi ya FC Barcelone bagera ku munani, beguye ku nshingano zabo.

Laporta wageze kuri uyu mwanya mu 2021, azaba ahanganye mu matora n’abarimo Víctor Font, Xavi Vilajoana na Marc Ciria bagaragaje ibyifuzo byo kuyobora iyi kipe.

FC Barcelone yifuza umuyobozi ushoora kuyifasha gutwara ibikombe ihereye ku cya Shampiyona ya Espagne ihataniye muri uyu mwaka, ariko nanone ikajyana no guhangana n’ibibazo y’amikoro itayoroheye.

Umushoramari w’Umunya-Espagne, Rafa Yuste, ni we wafashe inshingano zo kuyobora iyi kipe by’agateganyo kugeza manda yari iyobowe na Laporta itarangiye ku itariki ya 30 Kamena 2026.

Uyu asanze FC Barcelone iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58 ku rutonde rwa Shampiyona ya Espagne, aho irusha Real Madrid ya kabiri inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa