John Legend agiye kuzenguruka Isi mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze asohoye album ya mbere
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

John Legend uherutse i Kigali mu gitaramo cya ’Move Afrika,’ yateguje ibitaramo bizenguruka Amerika n’u Burayi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize asohoye album ya mbere yise ‘Get lifted’.
Ibi bitaramo byitezwe ko bizaca mu Mijyi irenga 40 nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ibitaramo John Legend ateganya gukora guhera mu mpera za Gicurasi 2025 kugeza mu Ukuboza 2025.
Ni ibitaramo byitezwe ko bizatangirira mu Mujyi wa Glasgow ku wa 27 Gicurasi 2025 bisorezwe mu Mujyi wa Oakland muri Leta ya Calfornia ku wa 9 Ukuboza 2025.
‘Get Lifted’ ni album ya mbere John Legend yasohoye ku wa 28 Ukuboza 2004, ikaba yaranahise imuhesha ibihembo bikomeye ku Isi cyane ko yahembwe nk’iy’umwaka muri Grammy Awards inamuhesha igihembo cy’umuhanzi wari mushya utanga icyizere mu muziki.
Iyi album John Legend yahereyeho umuziki, yagizweho uruhare na Kanye West wavumbuye impano y’uyu mugabo, ndetse anayiririmbaho kimwe n’abarimo Snoop Dogg na Miri Ben Ari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *