John Legend yagarutse ku bihe byiza yagiriye muri Pariki y’Ibirunga
Yanditswe: Monday 17, Mar 2025

Ubwo yari mu Rwanda aho yakoreye igitaramo ku wa 21 Gashyantare 2025, John Legend yagize umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo ingagi.
Mu butumwa John Legend yakurikije amashusho agaragaza urugendo we n’umugore we, Chriss Teigen bagiriye muri Pariki y’Ibirunga, yavuze ko yishimiye ibyiza yabonye.
Ati “Ubwo twari mu Rwanda twitabiriye Move Afrika, twagize umwanya wo gutembera, tugira amahirwe yo gusura ingagi aho zisanzwe ziba. Mu by’ukuri byari ubundi bunararibonye mu buzima. Turashimira Abanyarwanda uburyo bakirana abashyitsi urugwiro n’umutima ukunze.”
Ni ubutumwa John Legend yatambukije ku mbuga nkoranyambaga yishimira kuba yarasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, akabasha kwihera ijisho imibereho y’ingagi.
Ubwo aheruka i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025, John Legend yahakoreye igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi umunani baturutse mu bihugu 41.
Uretse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasuye, uyu muhanzi uri mu bakomeye ku Isi bakora injyana ya R&B, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, asobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cya Jenoside, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Uyu mugabo yafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashyira indabo ku mva, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
John Legend ni umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, aho azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gucuranga ‘piano’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *