Jolly Mutesi yabivuyemo: Irushanwa rya Miss East Africa rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka itanu
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Nyuma y’imyaka itanu hadategurwa irushanwa rya Miss East Africa, byemejwe ko rigiye kongera gutegurwa icyakora rikazaba ririmo impinduka kuko mu baritegura Jolly Mutesi atazaba arimo.
Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwasohoye itangazo rihamagarira abakobwa bifuza guhatana kwiyandikisha mu gihe ikamba riteganywa gutangwa hagati ya tariki 1-15 Ugushyingo 2026 nubwo bataremeza aho ibi birori bizabera.
Nyuma yo kubona iri tangazo IGIHE yagerageje kubaza niba ryaba rigikomeje gukorana na Jolly Mutesi wari umuyobozi wungirije ubwo ryaherukaga kuba mu 2021.
Miss Jolly Mutesi yagize ati “Njye amasezerano twari twaragiranye yararangiye.”
Iri rushanwa rigiye kongera kuba nyuma y’uko mu Ukuboza 2021 ryari ryegukanywe n’Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah wari umaranye imyaka itanu ikamba.
Icyakora kuva icyo gihe ryatangiye kugira ibibazo by’umwihariko mu miyoborere yaryo ntiryongera kuba ndetse n’amakuru ahari ahamya ko na Miss Shanitah waryegukanye hari ibihembo yari yemerewe n’ubu atarabona.
Igihembo nyamukuru Umunyana Shanitah yagombaga guhabwa ni imodoka yo mu bwoko bwa ‘Nissan X-Trail’, icyakora we aza gusaba ko bamuha amafaranga ahwanyije agaciro n’iyo yari yahembwe biza kujya mu nkiko ariko nta wamenye uko byarangiye.
Ikindi yagombaga guhabwa nk’igihembo nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss East Africa ni umushahara wa 1500$ (ni ukuvuga arenga miliyoni 2Frw) buri kwezi mu gihe cy’umwaka, aya na yo bivugwa ko atayabonye.
Twifuje kuganira na Umunyana Shanitah ku bijyanye n’ikibazo cye ntibyahita bidukundira ariko mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho aho bigeze bikemuka.
Imodoka Umunyana yari yatsindiye yanze kuyifata kuko itwarirwa mu ruhande rw’ibumoso kandi mu Rwanda zitakemewe
Jolly Mutesi wakoranaga n’abateguraga Miss East Africa yavuze ko atazafatanya nabo kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *