skol

Joshua Baraka yatunguwe n’imfura ya DJ Pius yamucurangiye indirimbo ‘Wrong Places’

Yanditswe: Tuesday 16, Sep 2025

featured-image

Yuhi Abriel cyangwa se Yuhi wa Rukabu akaba imfura ya DJ Pius aherutse gutungura Joshua Baraka amucurangira indirimbo ‘Wrong Places’ anayimuririmbira.

Ubwo bishimiraga kuba iyi ndirimbo imaze kuzuza miliyoni 10 z’abayirebye ku rubuga rwa YouTube, DJ Pius na Joshua Baraka basangije ababakurukira amashusho ya Yuhi Abriel acuranga anaririmba indirimbo ‘Wrong place’.

Ni amashusho agaragaza Joshua Baraka yishimiye bikomeye uyu mwana wa DJ Pius uburyo azi gucuranga neza indirimbo ye anayiririmba cyane ko bari bicaranye.

Mu butumwa bwaherekeje aya mashusho, DJ Pius yagize ati “Yuhi yagize amahirwe yo kwishimira miliyoni 10 z’abarebye indirimbo ‘Wrong Places’ ari kumwe na Joshua Baraka nyiri zina.”

Ni amashusho yakoze kuri benshi bayarebye barimo Charly na Nina, Anita Pendo n’abandi benshi bishimiye impano idasanzwe y’uyu mwana wa DJ Pius na Ange Umulisa.

Uyu mwana w’imyaka 11 afite impano idasanzwe mu bijyanye no gucuranga ‘Piano’ nkuko DJ Pius akunze kubihamya.

Indirimbo ‘Wrong Places’ ya Joshua Baraka ni imwe mu zigezweho bikomeye zanongeye kuzamura izina ry’uyu muhanzi yaba muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Joshua Baraka uherutse guraramira muri Kigali Universe, ategerejwe i Nairobi mu gitaramo ‘Blankets&Wine’ cyatumiwemo umuhanzi Tems uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa