skol
fortebet

Juda Muzik yahishuye urwibutso rukomeye yasigiwe n’umukunzi we uherutse kwitaba Imana

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

“Ntinya abambaza iby’amakuru yawe kuko udahari mpita numva ngukumbuye mahoro y’umutima” aya ni amagambo ari mu ndirimbo ya Judo Muzik yitwa Iminsi.
Ni indirimbo yashibutse mu ishavu Junior uririmba muri Juda Muzik yatewe n’urupfu rw’uwari umukunzi we Umuringa Liliane uherutse kwitaba Imana.
Ni ibihe byari bikomeye ku muryango wa nyakwigendera, inshuti by’umwihariko Junior bari bamaze imyaka itatu bakundana. Gusa avuga ko amaze kugenda abyakira nubwo ibikomera bitarasibangana ku mutima.
Mu (...)

Mu kiganiro yagiranye na KISS FM, Junior yavuze ko azahora yibukira ku mukunzi we ibintu byinshi ariko icya mbere ni isezerano bahanye habura umunsi umwe ngo yitabe Imana.

“Buri munsi wanjye na we wasigaga urwibutso, ni umuntu wabaga yirekuye ku bantu bose ariko ikintu mporana ijoro buri buke tujya kwa muganga hari isezerano twahanye, nibyo biganiro mperuka kugira na we. Ni ibintu yambwiraga ko agomba gukora twemeranya ko tugomba kubikora twese tukigera kwa muganga mu gitondo yampaye kano kantu (agakomo).”

Junior avuga ko ubwo umukunzi we yari kwa muganga, yashyashyanye akora ibishoboka byose ngo yite ku mukunzi we, ibintu avuga ko yishimira.”

“Ngiye kuva kwa muganga namwitayeho, njya kumushakira ibyo ari burye numva hari icyo nakoze mbere y’uko agenda, nishimira ako gahe gato nagerageje gushyashyana ngo amere neza nubwo bitakunze.”

Muri iryo joro Junior ngo yagize ibitotsi bidasanzwe, akangutse mu gitondo asanga abantu benshi bamuhamagaye barimo n’umuvandimwe wa Umuringa.

Umuntu wa mbere wa mubwiye ko umukunzi we atagihumeka umwuka w’abazima ni umubyeyi wa Umuringa. Ati “ikintu cya mbere kinkomeza ni uko nabibwiwe na mama we. N’urukundo nakundaga niho rwagiye.”

Junior avuga ko umukunzi we yamubaga hafi mu bikorwa bya muzika ndetse ko hari indirimbo nyinshi za Juda Muzik yari yaragizemo uruhare harimo n’iyari gusohoka ku munsi w’abakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa