skol
fortebet

Judit Polgar yitezwe ku mwanya wa Perezida wa Hongrie nyuma y’ubusabe bwa Peter Magyar

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Judit Polgar yitezwe ku mwanya wa Perezida wa Hongrie nyuma y'ubusabe bwa Peter Magyar

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Peter Magyar, yatangaje ko ateganya gusaba Judit Polgar, wamamaye cyane mu mukino wa Chess, kwemera kuba umukandida ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu.

Magyar yavuze ko kuri uyu wa Mbere ateganya kugirana ibiganiro na Polgar kugira ngo amenye niba yiteguye kwakira izi nshingano, nibura mu gihe igihugu kigitegereje ko hashyirwaho Itegeko Nshinga rishya.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko Polgar ari umuntu ushobora guhuza Abanyahongrie no kuba ikimenyetso cy’ubumwe bw’igihugu.

Yagize ati: "Nzabonana na we ejo kugira ngo mubaze niba yemera gukorera igihugu cyacu muri izi nshingano kugeza igihe Itegeko Nshinga rishya rizatangira kubahirizwa."

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Tamas Sulyok ashyize umukono ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryari ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, rikarangiza manda ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu miyoborere ya Hongrie, ububasha bwinshi buba buri mu maboko ya Minisitiri w’Intebe, mu gihe Perezida aba afite inshingano ziganjemo guhagararira igihugu no kurinda ubumwe bwacyo.

Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ni kimwe mu bikorwa Peter Magyar yavuze ko bigamije kuvugurura inzego z’igihugu no gukuraho ibisigisigi by’ubutegetsi bwa Viktor Orban, uwo amaze igihe anenga ku birebana n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ishyaka rya Tisza rya Magyar rifite ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu biriha ubushobozi bwo kwemeza impinduka zikomeye zirimo no gutora Perezida mushya uzayobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho cyangwa kugeza manda y’imyaka itanu irangiye, bitewe n’ibizagenwa n’Itegeko Nshinga rishya.

Judit Polgar w’imyaka 49 azwi nk’umwe mu bakinnyi ba Chess b’ibihe byose. Yatangiye kwamamara akiri muto, aza kwitwara neza mu marushanwa yakinagamo abagabo n’abagore, ibintu byari bidasanzwe muri uwo mukino.

Mu 1988, afatanyije na bashiki be Zsuzsa (Susan) na Zsofia (Sofia), ndetse na Ildiko Madl, bafashije Hongrie kwegukana umudali wa zahabu muri Chess Olympiad y’abagore, batsinze ikipe y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yari imaze imyaka myinshi yiharira iri rushanwa.

Polgar ni we mugore wenyine wageze ku manota arenga 2700 muri Chess, urwego rufatwa nk’urw’abakinnyi bakomeye cyane ku isi. Kubera ibyo yagezeho, afatwa nk’umukinnyi w’umugore wahinduye amateka y’uyu mukino.

Muri uyu mwaka kandi, ubuzima bwe bwagarutsweho muri filime mbarankuru yitwa "Queen of Chess", yashyizwe kuri Netflix, ikagaragaza urugendo rwe kuva akiri umwana kugeza abaye umwe mu bakinnyi bakomeye Chess yigeze igira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa