skol
fortebet

Judith wahoze arumugore wa Safi yaguze akayabo album ya Fatakumavuta

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Judith Niyonizera wamenyekanye cyane nk’umugore wa Safi Madiba yabaye uwa mbere watanze miliyoni 1 Frw agura album ‘Fatalogy’ yakozwe n’umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Bosqizo ‘Fatakumavuta’.

Sponsored Ad

Fatalogy ni album Fatakumavuta ateganya kumurika tariki 30 Nzeri 2021, icyakora yamaze gutangaza ko uwifuza kuyigura no kumutera inkunga azayibona ku giciro cya miliyoni 1 Frw.

Mu butumwa burebure bwa Fatakumavuta umenyerewe mu itangazamakuru by’umwihariko mu makuru y’imyidagaduro, yagaragaje ishimwe rikomeye nyuma y’uko abonye umukiriya wa mbere wa Album ye ’Fatalogy’. Yaguzwe na Judith Niyonizera uherutse kwinjira muri sinema, ayishyura amadorali 1000 y’amanya Canada, mu manyarwanda akaba ari hafi Miliyoni (781,188 Frw). Yagize ati: "Amateka arandistwe ibyari inzozi bibaye inkuru mpamo. Judith Niyonizera abaye umunyarwandakazi wa mbere uguze album ’Fatalogy’ ayiguze amadorali 1000 y’ama Canada."

Akomeza agaragaza ko amushimiye amusabira umugisha agira ati: "Imana iguhe umugisha urakoze guhesha umuziki nyarwanda agaciro hagati aho hakenewe nibura kugurisha Copy 10 kugira ngo album mbone kuyishyira hanze bitari ibyo nzajya nyiyumvira hamwe na Judith". Iyi Album n’ubwo yaciye amarenga yo kuba yasubika ishyirwa hanze ryayo mu gihe byaba bigeze igihe yateganyije kuyishyira hanze hataraboneka abakiriya 10, biteganijwe ko izajya hanze kuwa 30 Nzeri 2021. Ni album iriho abahanzi 25 ikaba igizwe n’indirimbo 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa