skol
fortebet

Judith yagize icyo avuga ku bivugwa ko Safi nta mutungo wari umwanditseho bakaba baragabanye ibye gusa

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi hamenyekanye amakuru y’uko Judith Niyonizera yamaze gutandukana na Safi Madiba mu buryo bwemewe n’amategeko yakomoje ku makuru avugwa ko uyu muhanzi nta mutungo wari umwanditseho bakaba baragabanye ibye gusa, avuga ko gutandukana kwabo yabikuyemo isomo rikomeye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv Juduth yahamije amakuru yo gutandukana na Safi icyakora ageze ku buryo bagabanyemo imitungo kuko bari barasezeranye ivangamutungo araruca ararumira gusa avuga ko yabikuyemo isomo rikomeye.

Ati "Ni byo amakuru bavuze ni yo, twaratandukanye ni byo, umuntu wabimfashijemo ni umunyamategeko Me Bayisabe Irene, yabonetse kera erega hashize nk’amezi 3 ibonetse ahubwo hari iminsi bashyiramo yo kujurira iyo ntawujuriye hakomeza cya cyemezo."

"Kuko tutaba inaha twese twagiye twitaba kuri Skype, urumva habanza igice cya mbere cyo kubabaza niba mutariyunze, muti oya, bwa kabiri bati ntimurisubiraho, noneho ubwa gatatu bakababwira bati noneho birarangiye bakabereka imyanzuro yafashwe yaba hari utayishimiye akajya kujurira."

Aha niho yahise avuga ko bamaze kugabana icyakora yirinde kuvuga uko bagabanye kuko bari barasezeranye ivangamutungo.

Ati "nta munyamakuru twigeze twegera ngo tumubwire uko twagabanye, ni urukiko rubizi, yego kugabana twaragabanye kuko twasezeranye ivanga mutungo. Icyo navuga twaragabanye ibyo kuvuga ngo umwe yatwaye ibi undi atwara ibi, ntabwo ari ngombwa. "

Yakomoje avuga ko ibimubayeho yabikuyemo isomo rikomeye ndetse ko atakongera gusezerana ivanga mutungo ndetse agira inama abantu kujya basezerana ivangura mutungo.

Ati "Inama nabagira ni ukubishyiramo ubwenge, hari abagabo bakennye baba bashaka gutungwa n’amafaranga y’abagore, hari n’abagore nabo babishyiramo imibare bakavuga ngo reka njyende nyuma y’umwaka dutandukane, rero musezerane ivangura mutungo, impamvu nasezeranye ivanga mutungo? Nyine ubwenge buza ubujiji buhise."

"Abagabo babaye abandi bandi, abagore babaye abandi bandi, ubwo rero ni ivangura mutungo, cyangwa se ivanga mutungo muhahano, ntabindi, mukavuga ngo ibyo twahahanye tumaze kubana ni ibi, ni byo tuzagabana."

Amakuru akomeje kuvuga ko Judith ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we mu gihe cya vuba cyane ko ubu ari no mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa