
Junior Giti ari kubarizwa mu Bubiligi, aho yerekeje mu minsi mike ishize, gutegura urugendo rwa Chriss Eazy ugomba kuhakorera ibitaramo bitandukanye.
Uyu mugabo wahuye n’abarimo Justin Karekezi uhagarariye Team Production ndetse na Frankpson Promoter usanzwe ukunze gufasha mu bitaramo by’abahanzi baturuka mu Rwanda bagiye gutaramira i Burayi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Junior Giti yavuze ko ari mu rugendo rwo gutegura ibitaramo bya Chriss Eazy ku Mugabane w’u Burayi cyane ko agomba gusoza ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival akomereza muri Uganda, aho azataramira mbere yo guhita ajya i Burayi.
Ati “Kimwe nakubwira, Team Production hamwe na Franckpson nibo bari kudutegurira ibitaramo byacu bizenguruka u Burayi, twe icyo dusabwa ni ukuzitabira kandi nkurikije ibyo bari kunyereka ndabona icyizere ko bizagenda neza.”
Ni ibitaramo birimo ibyo Chriss Eazy azakorera mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Pologne ndetse n’ahandi.
Junior Giti yerekeje i Burayi nyuma y’iminsi mike Chriss Eazy avuyeyo mu rugendo we yanaboneyeho umwanya wo gusura umukunzi we, Umuhoza Pascaline wiga muri Pologne.
Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ni umwe mu biyambajwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bimaze iminsi bizenguruka Igihugu mu mijyi itandukanye, bikaba byitezwe gusorezwa i Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *