Bugingo Bonny wamenyekanye mu gusobanura filime nka Junior Giti, we n’umugore we Muhoza Angel barizihiza imyaka 10 bamaze bakoze ubukwe.
Ku mashusho aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, yabagaragaje basohotse bishimye cyane ubona ko bagiranye ibihe byza.
Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati "Uyu munsi hashize imyaka 10 tuvuze yego ubuziraherezo. Isabukuru nziza y’ubukwe kuri twe."
Muri aya mashusho Junior Giti yahaye umugore we ururabo ndetse n’ifoto yabo ikoze neza ndetse inanditseho amagambo meza y’urukundo.
Yagize ati "Wowe Malayika (Angel) wanjye, nakongera nkaguhitamo na none. Umunsi mwiza mugore wanjye nkunda."
Muri iyi myaka 10 bamaze barushinze bakaba bafite abana babiri umukuru w’umukobwa w’imyaka 9 n’umuhungu w’imyaka 5.
”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *