skol
fortebet

Junior Giti yagaragaje amashusho ya nyuma ya Yanga yifashe mbere yo kwitaba Imana(VIDEO)

Yanditswe: Friday 19, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Junior Giti umuvandimwe wa nyakwigendera Yanga yagaragaje amashusho ya nyuma ya Yanga yifashe mu gihe cy’uburwayi bwe mbere y’uko yitaba Imana arimo yifuriza amahoro n’imigisha abakunzi be.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Junior Giti yagize ati “Amashusho ya nyuma Yanga yagaragayemo ubwo yajyaga kwivuza muri Afurika y’Epfo, ruhukira mu mahoro mukuru wanjye. Wavugaga Imana muri byose. Iruhukire turagukunda.”

Muri aya mashusho Yanga yasangizaga abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga urugendo yarimo yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya O.R Tambo i Johannesburg. Ntabwo Junior yigeze atangaza igihe ayo mashusho yafatiwe.

Aha yashimiraga cyane umukozi w’Imana witwa Mutama wari umutwaye ndetse anamushimira ibihe bagiranye baganira ku ijambo ry’Imana.

Yanga yagize ati “Ndabaramutsa, muri iki gitondo nongeye guhura n’umukozi w’Imana Mutama arabaramutsa […] nongeye gushima Imana ko nahuye nawe tukaba tuganiriye byinshi ariko bijyanye n’ijambo ry’Imana ndetse no gukorera Imana. Imana ishimwe ni nziza cyane.”

Yanga wanditse izina muri sinema nyarwanda ubwo yasobanuraga filimi, yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y’Epfo aho yari yajyanye abana gusura nyina ubabyara akaba ariho yitabira Imana.

Urupfu rw’uyu mugabo rwababaje benshi mu bakunze akazi ke ko gusobanura filimi ndetse n’abo yabereye icyitegererezo muri uyu mwuga.

Rocky Kimomo ufatwa nk’umwe mu bakomeye muri iki gihe mu bijyanye no gusobanura filimi, yavuze ko Yanga ari we wamubereye icyitegererezo.

Ati “Iyo hatabaho Yanga, nta Rocky usobanura mwari kuzabona. Narikuba ndi mu bindi wenda nabyo bimeze neza cyangwa bimeze nabi. Gusa muvandimwe ibyo wambwiye mu nshuro twasangiye wagarukaga cyane ku muryango, ni wo gusa wagarukagaho warawukundaga. Junior Giti na Sankara twihangane umuvandimwe wacu agiye mu ijuru.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa