skol
fortebet

Junior Giti yavuze k’uburwayi bwa yanga n’uburyo yamusezeye mbere y’uko yitaba Imana

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti mu gusobanura Filime yavuze k’urupfu rw’umuvandimwe we Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga uherutse kwitaba Imana ndetse avuga ko umuvandimwe we yamusezeye mbere kuko we yari abizi ko ari umugeni w’Imana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyuzuye ikiniga @junior_giti yagiranye na Isimbi Tv yatangaje ko mukuru we Yanga yamusezeyeho kera mbere yuko yitaba Imana.

Junior kandi yavuze ko uyu mugabo wari wariyeguriye Imana yamenye urupfu rwe agikira kanseri ngo kuko mu biganiro yatangaga yakundaga gukoresha ijambo ry’uko Imana ijya yongerera iminsi abantu.

Junior Giti ngo abaganga babamenyesheje ko Yanga atari kuramba kubera uburwayi bw’umwijima bwari bumuzahaje nubwo kwakira ko yahita yitaba Imana byari bigoye.

Uyu mugabo kandi yarengejeho ko yagiye i Burundi mu gitaramo cya Chriss Eazy afite umutima uhagaze kubera ubuzima bwa mukuri we bwari bugeze mu marembera kimwe no mu gitaramo cya The Ben.

Hari ibimenyetso Yanga yakoraga byagaragarizaga murumuna we ko ubuzima atakibufite birimo nko kuba yaramusabaga kudashyira hanze ibiganiro bagirana , akamusaba guhuza imiryango ngo ayisezere ndetse no kuvugurura inzu ye igitaraganya.

Kugeza ubu umubiri wa Yanga wamaze kegezwa mu Rwanda ujyanwa mu buruhukiro, biteganyijwe ko Ku cyumweru tariki 28 Kanama umuhango wo kumusezeraho no kumwibuka uzabera mu rugo aho yari atuye i Nyamata mu karere ka Bugesera kuwa mbere taliki 29 Kanama 2022 agasezerwaho bwa nyuma.

Mu gusoza giti yijeje abanyarwanda ko mu ishyingurwa rya Yanga riteganyijwe ku wa mbere tariki 29 Kanama ntawuhejwe kandi ko yari umuntu w’abo kuruta uw’umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa