skol

Junior Rumaga yahishuye impano yahawe n’umubyeyi we ikamushimisha kurusha izindi

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

featured-image

Umusizi umaze kwandika izina hano mu Rwanda wamenyekanye nka Junior Rumaga yahishuye ko yahawe na Nyina ikamutungura ndetse ikanamushimisha cyane ari ishusho ya Bikiramariya.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagiye agaruka ku buryo yahuraga n’ibibazo mu buzima ariko nyina akamubwira ko akwiye gutuza kuko umubyeyi Bikiramaliya ahari.

Ngo umunsi umwe yaramusuye aho atuye muri Kigali, areba mu nzu ye abona hari ikibura ariko ntiyagira icyo amubwira, nyuma abona amuhaye ishusho ya Bikiramaliya.

Ati "ejobundi mbona ampaye ishusho ya Bikiramaliya ati ni yo mpano naguteguriye ariko ambwira cyane ko umubyeyi Bikiramaliya ari we uba uri inyuma ya byose."

Yavuze kandi ko ari impano yamushimishije cyane ndetse anashimira nyina wayimuhaye kuko azi neza ko Bikiramaliya amwizereramo kandi atajya amutenguha.

Rumaga aheruka gushyira hanze igisigo yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana ’Intango y’ubumwe’ igaragaramo umuvandimwe wa Buravan wifashishijwe mu ifatwa ry’amashusho ndetse n’inshuti ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa