skol
fortebet

Junior umukunzi wa Liliane uherutse kwitaba Imana mu marira menshi yavuze uko bari barateguye umunsi wa St Valentin

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Junior ubarizwa mu itsinda rya Juda Muzik rikorera mu Rwanda byamurenze kwifata biramunanira ararira aho abandi bizihiza umunsi w’abakundana we yagiye kwibuka umukunzi we Umuringa Liliane uherutse kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Juda Muzik iherutse gushyira indirimbo hanze bise ’Iminsi’ n’indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi kuburyo abantu benshi bibazaga uko abayirirmbye bamerewe niba abayumva kwifata bibananira kugeza basutse amarira.

Umuringa Liliane uherutse kwitaba Imana ndetse urupfu rwe rwababaje benshi haba abari bamuzi ndetse nabatamuzi yari umukunzi wa Junior ubarizwa muri iri tsinda rya Juda Muzik twavuga ko bari mubihe bitaboroheye kubwo kubura umuntu w’ingenzi k’ubuzima bwabo.

Mu kiganiro Juda Muzik yagiranye na Yago Tv Show yavuze ko ari ibintu byamugoye kubyakira ndetse nubu atarumva ko byabayeho ari nabwo buryo batekereje gusohora indirimbo ’Iminsi’iri mu bibafasha kongera gusubiza ubuzima kumurongo.

Junior yanakomeje avuga ko mubyabateye imbaraga cyane mu gukora iri mu bintu birimo kubaha imbaraga zo gukora.
KANDA HANO UBONE INDIRIMBO IMINSI. https://youtu.be/fbTLvvgUYO8

Junior yongeye kuvuga mu marira menshi amagambo yakabwiye umukunzi we Liliane iyo aza kuba agihari anakomeza avuga kubwiza bwa Liliane avuga ko yarimwiza cyane ariko imbere bikaba akarusho kuko yahoraga yifuza kuba inshuti y’inshuti ze kandi akazikunda.

Ikiganiro bagiranye na Yago https://youtu.be/3bBxzdu7g2s

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa