skol
fortebet

Junior ukora indirimbo z’abahanzi yahishuye ubuzima abayemo nyuma yo gucibwa akaboko

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Junior Multisystem wabaye Producer hano mu Rwanda ndetse yagiye akorana n’ibyamamare bitandukanye mu mziki Nyarwanda yahishuye ubuzima bubabaje abayemo nyuma y’uko aciwe akaboko kubera impanuka aherutse gukora.

Sponsored Ad

Junior yahishuye ko ari mubuzima bw’uburibwe nyuma y’uko aciwe akaboko kubera impanuka aherutse gukora muri 2019 ubwo yagongwaga n’imodoka itarigeze imenyekana.

Mu kiganiro ni Igihe Junior yavuze ko kuva yacibwa akaboko atigeze akira neza kuko kuva icyo gihe yatangiye kurwaragurika kandi agasanga uburibwe afite buraturuka aho bamuciriye akaboko bikaba bimutera impungenge ko bishobora kuvamo izindi ndwara nka Cansel.

Ati “Kuva nakwitwa ko nakize, ngira ngo nakoze igihe gito cyane bihita byanga. Urumva nahise ntangira kurwaragurika ariko ugasanga uburwayi bwanjye buterwa n’aho banciye akaboko.”

Junior avuga ko kugeza ubu aba arwariye mu rugo ndetse ko atekereza ko nta nabantu baziko arwaye kuko ntawe afite wo kumwitaho.

Ati “Nta muntu unyitaho, ubanza hari benshi batanazi ko ndwaye, ndi kubaho ku bw’Imana. Ubwo mperuka kwa muganga bambwiye ko nibikomeza gutya nkeneye kujya kwivuza hanze bakareba ikibazo gihari gituma aho baciriye ukuboko hadakira neza, mfite impungenge ko byanantera izindi ndwara nka kanseri.”

Junior Multisystem yakoze indirimbo zitandukanye zakunze na benshi zirimo ’Wampoye iki ya Urban Boys,Niko Nabaye ya Zizou Alpacino,Ibidashoboka ya Knowless,Birarangiye ya Dream Boys ndetse n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa