skol
fortebet

Juno Kizigenza yashyize amashusho hanze y’indirimbo “Birenze” igaragaramo umukunzi we Ariel Wayz [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Juno Juno Kizigenza yasohoye amashusho y’indirimbo “ Birenze iri kuri Album ye , akaba igaragaramo Ariel Wayz bivugwa ko ari umukunzi we , muri aya mashusho bakaba bagaragaye basomana byimbitse .

Sponsored Ad

Urukundo rwabo rwamenyekanye ubwo bakoranaga indirimbo “Away” imaze amezi ane isohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri na magana atanu barenga, ikaba ari nayo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bafite yarebwe cyane mu gihe gito.

Amashusho y’iyindirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuwa 26 Ukwakira 2021, Juno Kizigenza yifashishije Ariel Wayz mu ndirimbo Birenze iri kuri Album ye 6Kg maze basomana bya nyabyo muri ayo mashusho.

Mu kiganiro Juno Kizigenza yahaye Umuryango yavuze ko ubu yatangiye gusohora amashusho y’indirimbo ziri kuri Album ye 6Kg we agereranya n’ibiro bitandatu maze azitura abakunzi be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kumushyigikira.

Yagize ati’’ Kuri Ep yanjye y’ibiro bitandatu nk’uko nabikubwiye natekereje ubuzima busanzwe, urukundo, ibibazo bitandukanye ubu nkaba natangiriye ku ndirimbo Birenze.’’

Indirimbo "Birenze" kugeza ubu imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 21 mu gihe kitageze no kumasaha 10 imaze isohotse


Amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats naho amashusho afatwa na Nkotanyi Frery umwe mu bamenyerewe ndetse bagezweho bitewe n’ubuhanga afite mu gutunganya amashusho, ibirungo biterwa na Kundwa Nadine (MIO Beauty) unabarizwa muri Kigali Protocal n’abandi barimo ba Pacifique, 2Saint, Boychopperworks, Jado,Jay P na Yvan Mugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa