skol

Juno na Ariel Ways basomanye, Kitoko abonja abafana, Skol Malt iranyobwa karahava: Ibyaranze igitaramo cya Davido

Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025

featured-image

Igitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025 cyabaye kimwe mu bikomeye byabaye mu Rwanda muri uyu mwaka, cyiritabirwa ku rwego rwo hejuru.

Davido yageze mu Rwanda mu gitondo cy’uwo munsi maze nijoro ageze ku rubyiniro yakirwa n’ibyishimo byinshi by’abafana be bari bamaze igihe bamutegereje.

Yatangiye aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka Dami Duro, akomereza kuri 10 Kilo yo muri 2025, n’izindi nka Aye, Blow Your Mind, Ogechi, Twe Twe na Unavailable.

Mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro, Davido ntiyigeze afata akaruhuko, yerekanye imbaraga zidasanzwe, ndetse muri BK Arena abantu bose bahagurutse bacinya akadiho. Yasoje aririmba indirimbo yitwa "With You" yakoranye na Omah Lay nyuma y’uko DJ Ecool asabye abantu bose gucana amatara ya telefone, bituma urumuri rusakara hose muri Arena.

Mbere ye, abacuranzi barimo DJ Ecool, DJ Alisha, DJ Toxxyk na DJ Marnaud bari bamaze gushyushya abafana, bacuranga Afrobeat, Amapiano na 3-Step Afro House mu gihe kuri ’screen’ hacaga amafoto y’inshuti yabo, nyakwigendera DJ Miller mu rwego rwo kumwibuka.

Nyuma yaho ni bwo uwari witezwe cyane mu bahanzi nyarwanda, Kitoko Bibarwa, yageze ku rubyiniro. Kitoko wari umaze imyaka myinshi mu Bwongereza yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi, avuga uburyo yishimiye impinduka n’iterambere ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 11 atahagera.

Yasabye Abanyarwanda gushyigikira ubuyobozi bwiza bubagejeje kuri byinshi bagezeho, ashimangira ko BK Arena ari ishusho y’imikorere isukuye y’igihugu.

Yagize ati: “Mukwiye kuba muterwa ishema no kuba muri iki gihugu cyiza. Igihugu cy’amahoro, igihugu cy’isuku, igihugu cy’ubuyobozi bwiza, kirimo abantu beza cyane.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ni ubwa mbere ndirimbira muri iyi nyubako. Byancanze, nageze hano biranyobera, gusa iki ni igisobanuro cy’imiyoborere myiza. Nzi iki gihugu kuva mu 1994. Nzi aho twavuye, kuva ku busa kugera kuri ibi. Gusa n’ubwo igihugu cyagira ubuyobozi bwiza bimeze gute, ntibashobora kugera kuri ibi badafite abaturage bumvira. Biratangaje gutaha ukayoba inzira ijya iwanyu.”

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo Thank You Kagame, maze abafana be bagaragaza ko bari bamukumbuye cyane, kuko n’abari bicaye bahagurutse barabyina.

Nyuma ya Kitoko hakurikiyeho Riderman, abakunzi b’umuziki bakomeza kuzura Arena buhoro buhoro. Hanyuma haza Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi bishimiwe bikomeye muri iri joro. Yaririmbye Igitangaza, Yaraje n’izindi ze zakunzwe, ateguza na Album nshya mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ageze ku ndirimbo "Away" yahuriyemo na Ariel Wayz, yahise amuhamagara ku rubyiniro.

Ubwo Ariel yageraga imbere y’abafana, baririmbanye iyi ndirimbo nk’uko byahoze mu bihe byabo byiza, bishimirwa n’abafana ku rwego rwo hejuru. Nyuma yo kuririmbana, Juno na Ariel bahoberanye maze barasomana, bituma abantu benshi muri BK Arena bacika ururondogoro.

Nyuma y’igitaramo Juno yasobanuye ko gusomana kwe na Ariel kwaturutse ku munezero w’uwo mwanya, avuga ko nta bindi bisobanuro bifite uretse ibyishimo by’umuziki. Ati: “Bivuze ko nishimye, ntakindi. Tuba tugomba kwemeza.”

Nubwo Ariel na Juno batandukanye mu rukundo rugikura, indirimbo ‘Away’ n’izindi nzozi z’ubuhanzi bakoranye zagiye zisigara nk’igice cy’amateka yabo.

Nyuma y’uko umubano wabo utangiye kuzamo ibibazo mu Ukuboza 2021, bombi bakomeje gukura mu buhanzi bwabo ariko indirimbo bahuriyemo ikomeza gufata umwanya wihariye mu mitima y’abakunzi babo.

Logan Joe na we yerekanye ko ari mu bahanzi bari kuzamuka neza mu Rwanda, aririmba indirimbo ze nka Tricky, Ntiwamvamo, Whatever na Kibonumwe afatanyije n’abafana kuva ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma.
Nyuma ye hanaririmbye Ariel Wayz ku giti cye, asusurutsa abantu mu ndirimbo nka Shayo n’izindi.
Uwafunguye igitaramo, ni KidFromKigali watangiye aririmba Umwana w’i Kigali, Yububu na Muraho, aho yafaahije abafana gususuruka nubwo abantu bari bakiri kwinjira muri BK Arena.

Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na Skol binyuze muri Skol Malt, ikinyobwa cyafashije abitabiriye kwizihirwa batabangamiwe n’icyaka.

Iri joro ni rimwe mu rizahora ryibukwa kuko ryagaragayemo abahanzi benshi nyarwanda barimo Kitoko, Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, KidFromKigali, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi.

Ni ku nshuro ya kane Davido yataramiye mu Rwanda, nyuma yo kuhataramira mu 2014, 2018 na 2023. Igitaramo cye cyo kumurika Album 5IVE cyasize amateka mashya mu muziki w’u Rwanda, cyuzuza BK Arena mu buryo bwihariye kandi gihuza abahanzi b’imbere mu gihugu n’uruganda rwa muzika mpuzamahanga.

Davido yandikiye amateka avuguruye i Kigali

Kitoko yataramiye bwa mbere muri BK Arena, ashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu

Juno Kizigenza na Ariel Ways basomaniye ku rubyiniro bashimuta igitaramo

Nubwo ibyuma byabanje kumutenguha, Riderman yatanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we

Logan Joe yigaragaje nk’umuhanzi ukwiye guhangwa amaso muri iki gihe

Kidfromkigali niwe wafunguye igitaramo

Skol Malt yari iri mu kazi kose

Yanyowe karahava

Igitaramo cya Davido cyatewe inkunga na Skol Malt kiri mu bitazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda muri uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa