skol
fortebet

Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k’abigize abakomisiyoneri muri muzika

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Juno Kizigenza yunze murya Knny Sol yikoma abo yise abakomisioneri mu muziki nyarwanda ngo babeshya ko abahanzi bose ari abasinzi bagamije kubanyunyuza imitsi no kugwiza ifaranga mu mifuka batitaye ku mvune abahanzi bahura nazo, uvuze bakamukangisha kumuzimya.

Sponsored Ad

Ibi abitangaje nyuma y’ubutumwa bukuraho urujijo ku mpamvu umuhanzi Kenny Sol atagaragaye ku rubyiniro rw’igitaramo The Ben aherutse kuririmbamo muri BK ARENA i Kigali.

Mu ibarurwa Kenny Sol ku Cyumweru yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko nk’umuhanzi wakoze ubutaruhuka ngo agere ku rwego ariho, yashenguwe no kuba bagisuzugurwa ntibahabwe agaciro k’imirimo bakora ko “yasanze ari umwanya wo kuvuga ibibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo.”

Yagaragaje ko “ubunyamwuga bucye mu myidagaduro mu Rwanda” ari imwe mu mpamvu ituma bahora inyuma ndetse no kumva ko abategura ibitaramo bakomeye kurusha abahanzi.

Uyu muhanzi yavuze ko abategura ibitaramo babakoresha mu nyungu zabo bwitebabyise ubufasha, abibutsa ko abahanzi bashora byinshi bakora indirimbo ko badakwiriye “kubashakiraho amaramuko biyuzuriza imifuka yabo.”

Ati “Ndabwira abafana banjye ko nari nageze muri BK Arena, bityo ntawagakwiye kuvuga ko Kenny Sol ntagaragaye mu gitaramo. Ndavuga ibi kuko abahanzi bagiye bafatwa nk’abadafite ikinyabupfura, badakorera ku gihe n’ibindi, ibyo bikwiye guhinduka. Kenshi abantu batumira abahanzi nibo bafite ikibazo ubwabo.”

Kenny Sol yunzemo ati “Ijoro ryashize ryanyeretse nanone ko abategura ibitaramo bakoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite, East Gold 2022 gute mwakitega gucuruza amashusho yanjye mutanyishyuye? Mukeka ko ndi umwana? Nkeka ko mwbeshya.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko kutaririmba kwe kwaturutse ku bwumvikane bucye bwabaye hagati ye n’abateguye kiriya gitaramo banze kumwishyura amafaranga bumvikanye. Bagerageje no “Kugwatiriza telefone ngendanwa nk’ikimenyetso cyo kwizerana ababera ibamba !”

Juno Kizigenza nawe yagaragaje ko hari abigize aba Komisiyoneri b’abahanzi bagamije indamu zabo ariko ntibite kumvune abahanzi baba bahuye nazo.

Uyu muhanzi yagaragaje ko abo ba komisiyoneri iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe “bakugira ishyamba” bagamije kukwangisha abantu.

Ati “Iyo muri kuvugana baba bigize abana beza , bakubeshyako bagiye kuguha opportunities (amahirwe) ukeneye, ubundi wamara gusinya contract cyangwa ku munsi wa event bigira nkaho batakuzi, hanyuma iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe bagenda babeshya ko usuzugura, wiyemera kubakuzamuye.”

Yakomeje agira ati “Kandi benshi muri bo ninabo bitambika hagati y’umuhanzi n’ibigo bitera inkunga cyangwa ibya leta, bigize abakomisiyoneri b’abahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko aribo bonyine bazi kuduhandlinga.”


Yeruye ko hari impamvu zatumye areka gukora bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda ndetse bamwe mu babitegura bakamufungira inzira, yizera ko igihe kizagera akitegurira ibye.

Avuga ko abo bigize abakomisiyoneri b’abahanzi bateye imbere ku giti cyabo mu gihe abahanzi babanjirije abagezweho muri iyi minsi bashaje bazi ko inganzo nta mafaranga itanga ahubwo “basaruye ama depression (kwiheba) gusa abandi barambiwe agasuzuguro bigira muzindi business (ubushabitsi)”

Juno Kizigenza yavuze ko “Iyo uhemukiye umuhanzi uba uhemukiye, imiryango ibayeho kuberako yakoze ndetse binaca intege generations zizakurikira kuko twese mu ntangiriro tuba turebera kubatubanjirije.”

Yibukije ko badasaba ibya mirenge ko bifuza ko hajya habaho kubahiriza amasezerano yasinywe n’impande zombi.

Asaba abahanzi gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bakirya bakimara ndetse bagashaka abanyamategeko bazajya babafasha “gukurikirana iyubahirizwa ry’ amasezereno tugirana n’aba bacommissionaire.”

Uyu muhanzi avuga ko barambiwe agasuzuguro kandi ko impinduka zigorana biyemeje guharanira uburenganzira bwabo.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abiganjemo abo mu gisata cy’imyidagaduro bakomeje gutanga ibitekerezo basaba Leta gushyiraho umurongo urengera inyungu z’umuhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa