skol
fortebet

Justin Beiber yakumiriwe n’ u Bushinwa kubera imyitwarire ye

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi w’umunya Canada ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Justin Beiber, yabujijwe kujya gukorera igitaromo mu gihugu cy’ Ubushinwa bitewe n’imyitwarire ye idahwitse.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byatangajwe na leta yUbushinwa by’umwihariko mu kigo gishinzwe umuco, aho ngo batakwemera ko Justin Beiber yinjira mu gihugu cyabo bitewe nicyo bise bad behavior cyangwa imyitwarire idahwitse.
Uyu muhanzi yagiye agaragaraho imyitwarire idakwiye mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi w’umunya Canada ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Justin Beiber, yabujijwe kujya gukorera igitaromo mu gihugu cy’ Ubushinwa bitewe n’imyitwarire ye idahwitse.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byatangajwe na leta yUbushinwa by’umwihariko mu kigo gishinzwe umuco, aho ngo batakwemera ko Justin Beiber yinjira mu gihugu cyabo bitewe nicyo bise bad behavior cyangwa imyitwarire idahwitse.

Uyu muhanzi yagiye agaragaraho imyitwarire idakwiye mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera hanze y’America nko muri Espagne ndetse n’ahandi.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azakorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye nka Singapore, Philippine. Hong Kong na Indonesia, mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye hano ku isi mu cyo yise world tour.

Justin Beiber ni umusore w’ Umunya Canada watangiye kuririmba muri 2009. Uyu muririmbyi mu njyana ya Pop ni umwe mu basore bamamaye bakiri bato. Yatangiye kuba rurangiaranwa mu muziki muri 2009 afite imyaka 15 y’ amavuko. Yavutse tariki ya Werurwe 1994.

Reba indirimbo nshya ya Justin Beiber "When you come home"

Ibitekerezo

  • Justin Bieber ntaraba umunyamerika akorera ibikorwa bye USA afite green Card ntarabona citizenship mujabenshi niko babizi ariko sibyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa