skol

Justin Trudeau waryohewe n’urukundo yajyanye na Katy Perry muri ‘World Economic Forum’

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Justin Trudeau waryohewe n’urukundo yajyanye na Katy Perry muri ‘World Economic Forum’

Katy Perry yari mu bitabiriye iyi nama, yicaye ku murongo w’imbere, ubwo Trudeau yagezaga ijambo ku bitabiriye rishimangira akamaro ka “soft power” ni ukuvuga imbaraga zishingiye ku muco, indangagaciro na politiki mpuzamahanga mu kumvisha abandi ko bakwiriye gukurikira inzira yawe; avuga ko ari ingenzi cyane muri iki gihe Isi yugarijwe n’umwuka mubi mu bya politiki.

Mu ijambo rye, Trudeau yirinze kuvuga mu buryo bweruye kuri Amerika nubwo yavuze ko indangagaciro zijyanye na demokarasi zagabanyutse kugeza no ku bihugu byazikomeragaho.

Ati “Ntugapfobye na rimwe ukwiyemeza, imbaraga n’ubushake by’abantu bahagurukiye kurengera ubwigenge bwabo, icyo bari cyo n’ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko Canada itazigera iba ‘leta ya 51’ ya Amerika nk’uko Perezida Trump yagaragaje ko abyifuza mu mpera za 2025, ashimangira ko Abanya-Canada bazahora baharanira ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Trudeau yanatangaje ko igihe cy’imyaka 80 y’umutekano n’iterambere Isi yagize nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi kiri kugana ku musozo, agaragaza ko ubu Isi yinjiye mu gihe cy’inzibacyuho yo kubaka Isi nshya.

Ati “Imyaka 80 y’umutekano n’iterambere Isi yagize nyuma y’amahano y’Intambara ya Kabiri y’Isi yamaze kurangira; icyo gihe cyararangiye. Ubu turi mu bihe by’inzibacyuho, aho turi kubaka Isi nshya tuzabamo.”

Mu ijambo yatanze i Davos, Trudeau yanavuze ku rundi rugero rugaragaza “soft power”, aho yavuze ko yigeze kujya gutereta umukobwa w’Umunyamerika ku kabari kari ku nzu ndende i Montréal, ashaka gutumiza ‘cocktail’ ya Jack & Coke, maze umukozi amusobanurira ko nta nzoga zo muri Amerika zihari, kuko mu tubari twinshi twa Canada hatagurishwa inzoga zituruka muri iki gihugu.

Yavuze ko ibyo byerekana uko igihugu gishobora gukoresha umuco n’imyitwarire mu buryo bworoheje ariko bufite ingaruka.

Uyu munyapolitiki yatangaje ubwegure ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mutarama 2025, nyuma yo kuyobora Canada hafi imyaka 10. Mark Carney ni we wamusimbuye, atorerwa kuyobora iki gihugu muri Werurwe 2025.

Ku bijyanye n’umubano we na Katy Perry, bivugwa ko watangiye mu mpeshyi ishize mu 2025 ubwo uyu muhanzi yari i Montreal mu rugendo rwe rw’ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye ku Isi.

Icyo gihe, Justin Trudeau yafashije Katy Perry gutemberana n’imbwa ye muri Pariki ya Mount Royal, nyuma bafatira amafunguro muri restaurant Le Violon, barangiza umugoroba banywa ‘cocktail’, kuri ‘rooftop’ ya Taverne Atlantic.

World Economic Forum ni inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu n’iterambere ry’Isi, iri kubera i Davos mu Busuwisi ku nshuro ya 56, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Mutarama 2026.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 3.000 baturutse mu bihugu 130, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma 65, abayobozi b’inzego nkuru z’ibihugu barenga 400, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, sosiyete sivile ndetse n’abashakashatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa